Soma ibirimo

13 UKUBOZA 2019
OSITARALIYA

Inkongi y’umuriro muri Ositaraliya

Inkongi y’umuriro muri Ositaraliya

Igihe inkongi y’umuriro yayogozaga intara ya New South Wales n’iya Queensland, muri Ositaraliya, hagashya hegitari zirenga miriyoni imwe, hari inzu y’umuryango umwe w’Abahamya ba Yehova yahiye. Icyakora, nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomeretswe n’iyo nkongi y’umuriro. Nanone Amazu y’Ubwami n’ay’amakoraniro yacu nta cyo yabaye.

Abayobozi bo muri izo ntara bakeka ko ari ba rutwitsi bakongeje ishyamba. Kuva muri Nzeri kugeza ubu, abantu batandatu bamaze gupfa, naho amazu 650 yarahiye arakongoka.

Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 200 bari baravanywe mu byabo, ubu basubiye mu ngo zabo. Icyakora wa muryango twavuze haruguru wo, ucumbikiwe n’abandi Bahamya. Abasaza b’itorero bakomeje guhumuriza abagezweho n’ingaruka zatewe n’iyo nkongi y’umuriro.—Ibyakozwe 20:28.