3 GASHYANTARE 2023
OSITARALIYA
Kubwiriza mu ruhame muri gahunda mpuzamahanga yabaye muri Ositaraliya yari yahuje abantu benshi
Ku itariki ya 18 kugeza ku ya 25 Nzeri 2022, ubwo habaga irushanwa mpuzamahanga ry’abasiganwa ku magare, Abahamya ba Yehova bagera kuri 300 bo muri Ositaraliya bifatanyije muri gahunda yo kubwiriza mu ruhame mu mujyi wa Wollongong muri Ositaraliya. Buri mwaka abantu barenga 200.000 baturuka mu bihugu bigera kuri 70 bitabira iri rushanwa.
Abavandimwe na bashiki bacu batanze ibitabo bigera kuri 600 kandi bafashije abantu benshi kubivana ku rubuga rwacu mu ndimi bumva neza. Nanone abantu bagera kuri 18 basabye ko Abahamya bazabasura. Kuva muri Nzeri, hari abantu batangiye kwiga Bibiliya, batanu muri bo batangiye kujya baterana buri gihe. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Mu by’ukuri, Yehova yahaye imigisha abantu bose bifatanyije muri iyi gahunda.” Undi mubwiriza yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bose bari bahawe ikaze muri iyi gahunda. Natahanye impano nziza cyane y’urwibutso kandi narushijeho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.”
Dushimishijwe no kuba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ositaraliya bishimira ‘kwatura gukomera kw’Imana yacu.’—Gutegeka 32:3.