Soma ibirimo

15 GASHYANTARE 2019
OSITARALIYA

Umwuzure wibasiye intara ya Queensland muri Ositaraliya

Umwuzure wibasiye intara ya Queensland muri Ositaraliya

Mu majyaruguru ya Ositaraliya haguye imvura idasanzwe iteza umwuzure. Uwo mwuzure watumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo, wangiza ibintu byinshi kandi utuma umuriro w’amashanyarazi ubura.

Ibiro by’Abahamya byo muri Aziya na Ositaraliya byavuze ko uwo mwuzure watumye Abahamya 58 bo mu matorero atatu bava mu byabo, bacumbikirwa na bene wabo cyangwa abandi Bahamya. Nanone inzu zigera ku icumi z’Abahamya zarengewe n’umwuzure, ebyiri muri zo zirasenyuka.

Ibiro by’Abahamya byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kandi abagenzuzi b’uturere bafatanyije n’abasaza b’itorero bo muri ako gace, basuye Abahamya kugira ngo babahumurize. Dusenga dusaba ko Yehova yafasha abavandimwe na bashiki bacu kwihangana kandi bagahumurizwa n’abo bagenzuzi barangwa n’urukundo.—1 Petero 5:2.