Soma ibirimo

15 GASHYANTARE 2013
OSITARALIYA

Abahamya ba Yehova bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Ositaraliya

Abahamya ba Yehova bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Ositaraliya

SYDNEY—Imyuzure ikaze yibasiye uburasirazuba bwa Ositaraliya, naho inkubi y’umuyaga yiswe Oswald iteza imiraba ikaze mu nyanja n’imvura irimo imiyaga myinshi muri leta ya Queensland no mu majyaruguru ya Nouvelle-Galles du Sud. Abantu nibura bane bahasize ubuzima, kandi abarenga 1.000 bavanywe mu byabo. Umugi wa Bundaberg wo ku nkombe z’inyanja za Queensland ni wo wibasiwe cyane, kuko iyo nkubi y’umuyaga yateje imyuzure ikaze kurusha indi yose yabayeho mu myaka irenga ijana ishize, kandi igatuma imvura irimo imiyaga myinshi igwa incuro eshanu zose.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu mugi wa Sydney byavuze ko nta Muhamya wahitanywe n’icyo kiza cyangwa ngo akomereke. Icyakora, hangiritse amazu nibura 53 y’Abahamya mu mugi wa Bundaberg, bituma abantu barenga 70 basigara badafite aho kwikinga. Abavanywe mu byabo, bamwe muri bo bakaba baratabawe na kajugujugu, ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo cyangwa Abahamya bagenzi babo bo muri ako karere.

Abasaza b’amatorero y’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bashyizeho komite ishinzwe ubutabazi. Mu gace ka Bundaberg Abahamya basaga 250 bifatanyije mu bikorwa by’ubutabazi, muri bo hakaba harimo n’abakoze urugendo rw’ibirometero birenga 160 bagiye gufasha abibasiwe n’ayo makuba.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Ositaraliya: Donald MacLean, tel. +61 2 9829 5600