Soma ibirimo

11 MUTARAMA 2013
OSITARALIYA

Inkongi y’umuriro muri Tasimaniya

Inkongi y’umuriro muri Tasimaniya

Ubushyuhe bukabije bwateje inkongi y’umuriro muri leta ya Tasimaniya muri Ositaraliya. Iyo nkongi y’umuriro yayogoje umugi muto wa Dunalley, hafi y’umurwa mukuru Hobart. Nubwo nta wahitanywe n’iyo nkongi, abapolisi bakomeje gushakisha abantu baburiwe irengero. Abahamya ba Yehova bavuze ko hari Umuhamya watakaje inzu ye. Abahamya benshi bahunze, bacumbikiwe na bagenzi babo bahuje ukwizera. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Sydney birimo birahuza ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abibasiwe n’ayo makuba, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mupazamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Ositaraliya: Donald MacLean, tel. +61 2 9829 5600