Soma ibirimo

21 NYAKANGA 2014
OTIRISHIYA

Umuhango wo kwibuka Abahamya ba Yehova wabereye ku rwibutso rw’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gusen

Umuhango wo kwibuka Abahamya ba Yehova wabereye ku rwibutso rw’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gusen

SELTERS mu Budage—Ku cyumweru tariki ya 13 Mata 2014, ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gusen muri Otirishiya cyashyizeho icyapa cy’urwibutso rw’Abahamya ba Yehova 450 bari barafunzwe n’Abanazi, babafungira mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Mauthausen n’icya Gusen. Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga 130.

Icyapa cy’urwibutso cyashyizwe ahagaragara mu muhango wabereye ku rwibutso rwo mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gusen ku itariki ya 13 Mata 2014.

Abahamya bamaze kugera mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Mauthausen, komanda w’icyo kigo yabateye ubwoba agira ati “nta Mwigishwa wa Bibiliya uzasohoka muri iki kigo ari muzima.” Martin Poetzinger wamaze imyaka icyenda afungiwe mu kigo cya Dachau, icya Mauthausen n’icya Gusen, nyuma yaho akaza kujya mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, muri Leta ya New York, yavuze uko byari bimeze mu kigo cya Mauthausen agira ati “urwego rw’ubutasi rw’Abanazi rwagerageje uburyo bwose kugira ngo rutume tudakomeza kwizera Yehova.”

Gicurasi 1945: ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gusen. Martin Poetzinger (ni uwa kabiri uturutse ibumoso mu bicaye imbere) na bagenzi be 23, nyuma y’igihe gito bafunguwe.

Hari Abahamya bari bafungiwe mu kigo cya Mauthausen baje koherezwa mu kigo cya Gusen. Ikigo cya Gusen cyari kizwiho gukorerwamo ubwicanyi, kuko buri munsi bicaga abantu babigambiriye kandi babipanze. Kugira ngo Abahamya bakomeze kugira ukwizera gukomeye, nimugoroba bahuriraga hamwe mu matsinda mato bakaganira ku mirongo yo muri Bibiliya babaga barafashe mu mutwe. Igihe kimwe baje kubona Bibiliya. Bayiciyemo uduce maze bakajya baduhererekanya. Utwo duce baduhishaga munsi y’igitanda, bakaza kudusoma mu gahe gato bahabwaga ko kuruhuka.

Nanone, Abahamya bagezaga ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bandi ariko bakabikora mu ibanga. Hari imfungwa eshanu zo muri Polonye ziganye Bibiliya n’Abahamya mu ibanga maze ziza kubatirizwa mu muvure wari wateguriwe icyo gikorwa. Hari Umuhamya witwa Franz Desch wagejeje ubutumwa bwo muri Bibiliya ku musirikare mukuru wo mu ngabo za Hitileri. Nyuma yaho uwo musirikare yaje kuba Umuhamya wa Yehova.

Wolfram Slupina, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Otirishiya, yagize ati “dushimishwa no kuba Abahamya bari bafungiwe mu kigo cya Mauthausen n’icya Gusen bibukwa bitewe n’ukwizera n’ubutwari bagaragaje. Kuba bari bariyemeje kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira neza biranga Abakristo, bakabineshesha ikibi, bakwiye kubyibukirwa kandi ni abo kwiganwa.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Otirishiya: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110