Soma ibirimo

PALESITINA

Icyo twavuga kuri Palesitina

Icyo twavuga kuri Palesitina

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo muri Palesitina mu mwaka wa 1919. Bashinze itorero rya mbere i Ramallah mu mwaka wa 1920, naho irya kabiri barishinga i Betelehemu mu wa 1942. Bitewe n’intambara yayogoje Palesitina mu mwaka 1948, igihugu cyagabanyijwemo ibice bibiri. Igice kimwe kiba igihugu gishya cya Isirayeli, naho ikindi kijya mu maboko ya Yorudaniya. Mu gihe kingana hafi n’imyaka 20, Abahamya bo muri Isirayeli n’abo muri Palesitina nta buryo bari bafite bwo gushyikirana. Nyuma y’intambara yo mu mwaka wa 1967 yamaze iminsi itandatu, Abahamya ba Yehova bongeye guhabwa uburenganzira bwo guteranira hamwe no gukora umurimo wabo mu gace ka West Bank.

Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri Palesitina basabye guhabwa ubuzima gatozi, ubuyobozi bwanze kububaha. Abahamya bateranira hamwe kandi bakabwiriza abaturanyi babo, ariko kubera ko nta buzima gatozi bafite, hari uburenganzira bimwa. Bakomeje kugerageza gusaba uburenganzira bw’ibanze ari na ko basaba guhabwa ubuzima gatozi.