Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’Intara za Palesitina
MURI MUTARAMA 2014—Ababyeyi b’Abahamya bahawe ibyemezo by’amavuko by’abana babo, nyuma y’uko bari bamaze igihe babisaba nubwo abayobozi ba Palesitina bari barabibimye
KU ITARIKI YA 2 UKWAKIRA 2013—Urukiko rukuru ruri i Ramallah rwanze guha ubuzimagatozi Abahamya
KU ITARIKI YA 20 NZERI 2010—Abahamya bongeye gusaba guhabwa ubuzimagatozi ariko nta gisubizo bahawe
KU ITARIKI YA 4 KANAMA 1999—Abahamya basabye perezida wa Palesitina ko abaha ubuzimagatozi; ariko ubusabe bwabo nta cyo bwagezeho
MU MWAKA WA 1967—Amatorero abiri yo mu ntara ya Yorudaniya yatangiye kubarirwa mu gace ka West Bank muri Isirayeli
MU MWAKA WA 1948—Intambara, yatumye amatorero abiri ya mbere yahoze muri Palesitina abarirwa mu ifasi ya Yorudaniya
MU MWAKA WA 1920—Hashinzwe itorero rya mbere ry’Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Ramallah
MU MWAKA WA 1891—Umuvandimwe Charles T. Russell, wabaye perezida wa mbere w’umuryango wa Watch Tower Society, yasuye Palestina