Soma ibirimo

2 UKUBOZA 2016
PANAMA

Inkubi y’umuyaga yibasiye Amerika yo Hagati

Inkubi y’umuyaga yibasiye Amerika yo Hagati

Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, inkubi y’umuyaga yiswe Otto yateje imvura nyinshi, imyuzure n’inkangu zikomeye muri Kosita Rika, Nikaragwa no muri Panama, ituma abantu benshi bava mu byabo. Amakuru yatanzwe bikimara kuba, yavugaga ko muri Kosita Rika na Nikaragwa nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke. Ikibabaje ariko ni uko muri Panama hari Umuhamya wakomeretse, na ho undi mugabo n’umugore we bakicwa n’inkangu. Abahamya bashyizeho gahunda yo guhumuriza no gutera inkunga abibasiwe n’uwo muyaga.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro gikuru kiri i New York, irimo irakurikiranira hafi icyo kibazo. Nibiba ngombwa, izemerera komite igenzura imirimo y’ubutabazi yo muri ako gace gufasha abo bantu bibasiwe n’ibyo biza, ikoresheje amafaranga yagenewe gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-845-524-3000

Muri Kosita Rika: Pedro José Novoa Vargas, 506-8302-8499

Muri Nikaragwa: Guillermo José Ponce Espinoza, 505-8856-1055

Muri Panama: Dario Fernando De Souza, 507-6480-3770