Soma ibirimo

20 KANAMA 2019
PARAGWE

Basabwe n’ibyishimo!

Basabwe n’ibyishimo!

Ku itariki ya 16 Kanama 2019, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye ku biro by’Abahamya biri mu mugi wa Capiatá muri Paragwe, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikigwarani. Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro ni bwo umuvandimwe Daniel González, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Paragwe, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Iryo koraniro ryakurikiranywe n’abantu bagera ku 5.631, ubariyemo n’abarikurikiranye hakoreshejwe videwo bari ahandi hantu 13 mu gihugu.

Nubwo abantu benshi bo muri Paragwe bavuga Icyesipanyoli, abagera kuri 90 ku ijana bavuga Ikigwarani, ururimi ruvugwa n’abasangwabutaka. Ibyo bituma Paragwe iba igihugu gifite abaturage benshi bavuga ururimi rw’abasangwabutaka, kuruta ibindi bihugu byose byo muri Amerika y’Epfo.

Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya, yavuze ko na mbere y’uko iyo Bibiliya isohoka, abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikigwarani basengaga Yehova mu rurimi rw’abo kavukire. Yongeyeho ati: “Ubu Yehova ari kutuvugisha mu rurimi rwacu rw’Ikigwarani. Twumva ko Yehova adukunda kandi ko aduha agaciro. Nta kindi gihe nigeze numva ko Yehova ari Data nk’uko bimeze ubu.”

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha Abahamya bo muri Paragwe bavuga Ikigwarani bagera ku 4.934, kurushaho kugira ukwizera gukomeye no gukunda Yehova n’umuryango we. Nanone twizeye ko iyi Bibiliya izafasha abazayisoma kugira imitekerereze nk’iy’Imana.​—Zaburi 139:17.