Soma ibirimo

19 KANAMA 2019
PERU

Abahamya ba Yehova bo muri Peru babwirije mu ruhame

Abahamya ba Yehova bo muri Peru babwirije mu ruhame

Abahamya ba Yehova bagera ku 3000, bakoze gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame abantu bari bitabiriye imikino ngororamubiri yabereye i Lima muri Peru. Iyo mikino yatangiye ku itariki ya 26 Nyakanga 2019, kandi izarangira ku itariki ya 1 Nzeri. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi b’imikino ngororangingo bagera ku 8.500, na ba mukerarugendo bagera ku 250.000.

Abo Bahamya bashyize utugare dushyirwaho ibitabo tugera ku 100 mu duce 53, kugira ngo babwirize abantu benshi baje kureba iyo mikino. Ibyo bitabo bishingiye kuri Bibiliya biri mu ndimi zitandukanye, urugero nk’Ayimara, Icyongereza, Igifaransa, Igiporutugali, Igikecuwa (Ayacucho) n’Icyesipanyoli. Nanone hari na za videwo zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva ziri mu rurimi rw’amarenga rwo muri Peru.

Kemps Moran Hurtado, wagize uruhare mu gutegura iyo gahunda yo kubwiriza yaravuze ati: “Iyi gahunda, izatuma tugera ku bantu bo mu moko atandukanye kandi bafite imico itandukanye, kubera ko iyo mikino ari iyo mu rwego mpuzamahanga. Kubwiriza mu ruhame ni kimwe mu bigize umurimo dukora wo kwigisha Bibiliya, kandi bifasha abantu kubonana n’Abahamya ba Yehova.”

Dushimishwa no kumva ukuntu umurimo wo kubwiriza ugenda utera imbere. Twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Peru, maze bagakomeza kubwiriza aho abantu bashobora kuboneka.—Ibyakozwe 17:17.