Soma ibirimo

17 UKWAKIRA 2019
PERU

Gahunda yihariye yo kubwiriza muri Peru

Gahunda yihariye yo kubwiriza muri Peru

Kuva tariki ya 1 Gicurasi kugeza ku ya 31 Kanama 2019, ibiro by’Abahamya byo muri Peru, byateguye gahunda yihariye yo kugeza ubutumwa bwiza ku baturage bo muri icyo gihugu, bavuga ururimi rw’abasangwabutaka rwa Ayimara. Iyo gahunda yageze kuri byinshi. Abayifatanyijemo batanze ibitabo bigera ku 7.893 kandi berekana videwo zakozwe n’Abahamya ba Yehova inshuro 2.500. Iyo gahunda yatumye abantu 381 batangira kwiga Bibiliya.

Muri Peru hari nibura abantu bagera ku 450.000 bavuga ururimi rwa Ayimara, kandi abagera ku 300.000 batuye mu gace kitwa Puno. Ubu muri icyo gihugu hari ababwiriza 331 bavuga ururimi rwa Ayimara, bifatanya n’amatorero arindwi n’amatsinda umunani. Kubera ko abo babwiriza badashobora kurangiza ifasi yabo yose, byabaye ngombwa ko abavuga urwo ururimi bo muri Shili baza kubafasha. Kugira ngo abo babwiriza bagere aho abo bantu batuye, hari aho batereraga imisozi iri ku butumburuke bwa metero 5.000, mu bukonje bwinshi cyane.

Hari ababwiriza bakoze urugendo rw’amasaha menshi, baca ku bantu bari bagiye gushyingura umuntu wabo. Abo bahamya bahise babagezaho ubutumwa bwo kubahumuriza. Abayobozi bo muri ako gace hamwe n’umuryango wari wagize ibyago, bashimiye abo Bahamya kubera ko babagejejeho ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya.

Mu kandi gace, abo babwiriza bahasanze itsinda ry’abantu bahuriraga hamwe kabiri mu cyumweru, kugira ngo bige Bibiliya. Abo bantu bigaga igitabo Umuntu Ukomeye n’Igitabo cy’amateka ya Bibiliya, bari barahawe na mwene wabo uba muri Boliviya. Abo bantu bamaze kumenya ko ibyo bitabo bigaga, byanditswe n’Abahamya ba Yehova, abenshi muri bo bahise batangira kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro.

Umuvandimwe Albert Condor, wari uyoboye rimwe mu matsinda yari yagiye kubwiriza aho hantu yaravuze ati: “Ge n’umugore wange twishimiye cyane kuba twarifatanyije muri iyi gahunda. Nubwo urwo rugendo rwari rugoye, Yehova yaradufashije tugera kuri abo bantu. Tukihagera, twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubona aho twari kumara icyo gihe cyose, kandi twarahabonye. Uburyo Yehova yasubije amasengesho yange, no kubona ukuntu abavandimwe bamwiringira, byakomeje ukwizera kwange.”

Abavandimwe na bashiki bacu, bashimishwa no kugeza ukuri ko mu ijambo ry’Imana, ku bantu bavuga ururimi rwa Ayimara batuye mu gace ka Puno muri Peru.—Ibyahishuwe 22:17.