Soma ibirimo

Abantu basaga 66.000 bitabiriye iryo koraniro kandi abavoronteri basaga 6.200 bo muri Peru ni bo batumye rigenda neza.

29 MUTARAMA 2019
PERU

Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2018 ryabereye muri Peru

Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2018 ryabereye muri Peru

Abahamya ba Yehova bo muri Peru bakiriye abashyitsi bagera ku 3.400 baturutse mu bihugu 32 mu ikoraniro ryihariye ryabaye mu mwaka wa 2018. Iryo koraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Gira ubutwari” ryabaye ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Ugushyingo, ribera muri sitade nini iri mu murwa mukuru Lima. Muri iryo koraniro hateranye abantu 66.254, ubariyemo n’abari bateraniye mu tundi duce tune. Nanone kandi, muri iryo koraniro habatijwe abantu 719. Ibiganiro byatanzwe muri iryo koraniro byari mu ndimi z’Icyongereza, Ururimi rw’Amarenga rwo muri Peru, Quechua Ayacucho n’Icyesipanyoli.

Umwana urimo asezera abaje mu ikoraniro ku munsi waryo wa nyuma.

Kimwe mu bintu byaranze iryo koraniro, ni uko abashyitsi n’ababwiriza bo muri icyo gihugu babonye uburyo bwo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nanone abo bashyitsi bashimishijwe n’ibyokurya byo muri Peru hamwe n’ibindi biranga umuco waho, kandi basura ibiro by’Abahamya byaho.

Ezequiel Porras, uhagarariye ibyo biro, yaravuze ati: “Iri koraniro ryihariye ryabereye muri Peru, ntirizibagirana, haba ku bavandimwe na bashiki bacu, no ku bandi bantu batari Abahamya. Dushimira Yehova kuko yatumye tubona ubu buryo bwo gusingiza izina rye rikomeye.”—1 Petero 2:12.

 

Hari hateganyijwe pisine zitandukanye zabatirijwemo abantu 483. Hari abandi 236 babatirijwe mu tundi duce tune iryo koraniro ryabereyemo.

Abashyitsi bari baje muri iryo koraniro bifatanyije mu murimo wo kubwiriza.

Buri munsi umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we watangaga disikuru isoza ikoraniro.

Abahamya bo muri Peru baje ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Jorge Chávez kiri i Lima guha ikaze abashyitsi.

Abasuye ibiro by’Abahamya beretswe imurika rigaragaza ukuntu Yehova yatumye izina rye ridakurwa muri Bibiliya.

Abahamya bo muri Peru bereka abashyitsi uko bateka ibyokurya byaho, bari mu busabane ku Nzu y’Amakoraniro. Aha barimo barateka ibikomoka ku mafi.

Abahamya bo muri icyo gihugu bereka abashyitsi uburyo bwo kudoda bwa gakondo no gusiga amabara mu myenda.

Abashyitsi basuye ibiro by’Abahamya bashimishijwe no kumva indirimbo yacu ifite umutwe uvuga ngo: “Twagure umurimo.” Kuri uwo munsi barabyinnye kandi bacuranga indirimbo gakondo zo mu turere dutatu two muri Peru ari two, igice cy’ubutayu bwo ku nkombe, imisozi miremire ya Andes n’igice k’ishyamba ry’inzitane ryo muri Peru.

Abavandimwe na bashiki bacu bataramiye abashyitsi mu mbyino gakondo.

Mu birori byo kuri uwo mugoroba herekanwe uburyo butandukanye bwo kubwiriza. Inzu nk’iyi n’imyambarire y’ababwiriza, bigaragaza ubuzima bw’abantu bo mu cyaro cyo mu misozi ya Cuzco, bavuga ururimi rw’Igikecuwa.

Imbaga y’abari bitabiriye ibirori barimo basezeranaho.