Soma ibirimo

Umuhanda wo mu mugi wa Piura warengewe n’amazi. Hagati ibumoso: Abavolonteri bari gusana inzu y’umuvandimwe mu gace ka Cieneguilla. Hagati iburyo: Umuryango wagezweho n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga wishimiye gusurwa n’umwe mu bagize Komite y’ibiro by’Ishami

12 MATA 2023
PERU

Inkubi y’umuyaga yiswe Yaku yayogoje inkombe ya Peru

Inkubi y’umuyaga yiswe Yaku yayogoje inkombe ya Peru

Mu ntangiriro za Werurwe 2023, inkubi y’umuyaga yiswe Yaku yibasiye inkombe y’amajyaruguru ya Peru. Nyuma y’iminsi ibiri yaranzwe n’imyuzure n’inkangu, uduce two mu majyaruguru n’utwo hagati mu gihugu twashyizwe mu bihe bidasanzwe. Imyuzure yashenye amazu, imihanda n’ibiraro, bituma kuva muri utwo duce bigorana.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 2 barakomeretse

  • Ababwiriza 106 bavanywe mu byabo

  • Amazu 70 yarangiritse bikomeye

  • Amazu 130 yarangiritse bidakomeye

  • Amazu y’Ubwami 5 yarangiritse bikomeye

  • Amazu y’ubwami 5 yarangiritse bidakomeye

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero bo muri utwo duce bari guhumuriza no guha imfashanyo abagezweho n’ingaruka z’ibyo biza

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 3 zo kugenzura imirimo y’ubutabazi

Twizeye tudashidikanya ko Yehova afasha abavandimwe bacu bo muri Peru “kwihangana mu buryo bwuzuye bafite ibyishimo.”—Abakolosayi 1:11.