Soma ibirimo

Abamisiyonari ba mbere bakoreye umurimo muri Peru. Umurongo w’inyuma (kuva ibumoso ugana iburyo): Evelyn Berry, Verda Pool, Walter Akin, Nellena Pool na Hazel Trim

Umurongo w’imbere (kuva ibumoso ugana iburyo): Gwendolyn Patterson, Robert Patterson na Christine Akin

2 UKUBOZA 2021
PERU

Nyuma y’imyaka 75 Peru imeze nk’‘indabo nziza zarabije’

Nyuma y’imyaka 75 Peru imeze nk’‘indabo nziza zarabije’

Abamisiyonari ba mbere boherejwe muri Peru bageze muri icyo gihugu mu Kwakira 1946. Abo bamisiyonari basanze bafite ifasi nini yo kubwirizamo. Yari ituwe n’abaturage bagera kuri miriyoni zirindwi batataniye hirya no hino ku buso bungana na kirometero kare 1 300 000. Nubwo hashize imyaka 75, abamisiyonari n’ababwiriza bo muri icyo gihugu bakora uko bashoboye bakabwiriza mu midugudu yitaruye cyangwa mu migi iri ku nkombe z’inyanja kandi abantu benshi bemeye ukuri.

Mbere y’uko abo bamisiyonari bagera muri Peru, Abahamya ba Yehova bo muri Amerika y’Epfo bajyaga basura Lima, umurwa mukuru w’icyo gihugu maze bagaha abantu bashimishijwe ibitabo. Bamwe muri bo biyeguriye Yehova. Mu mwaka wa 1945, ni bwo abamisiyonari babiri bakoreraga umurimo muri Shili bagiye mu mugi wa Lima kubatiza Abahamya ba Yehova ba mbere batatu bo muri icyo gihugu.

Kuva mu Kwakira 1946 gukomeza abamisiyonari bize ishuri rya Gileyadi bagiye boherezwa kugenzura uko umurimo uzajya ukorwa muri Peru. Batangije amateraniro ya mbere y’abantu bashimishijwe mu karere ka Rimac ko muri Lima. Umubare w’ababwiriza n’uw’abamisiyonari umaze kwiyongera abavandimwe na bashiki bacu batangiye kubwiriza no hanze ya Lima. Umurimo wakomeje kujya mbere kugeza n’uyu munsi.

Mushiki wacu Nellena Pool

Mushiki wacu Nellena Pool, ni umwe mu bamisiyonari ba mbere bageze muri Peru mu mwaka wa 1946. Mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1957 yavuze uko umurimo wagiye utera imbere muri icyo gihugu. Yaravuze ati: “Birangora gusobanura uko mba niyumva iyo ntekereje ukuntu ahantu hari hameze nk’ubutayu hahinduka ubutaka bwiza buriho ‘indabo nziza zarabije.’”

Mushiki wacu Irene Mannings, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 54 rya Gileyadi, akaba agikorera umurimo muri Peru yaravuze ati: “Kuva twahagera twiboneye uko ababwiriza bagiye biyongera bakava ku 7 000 ubu bakaba barenga 130 000. Kuba naragize uruhare ruto muri uko kwiyongera mbona ari imigisha rwose. Ibyo byose bituma nshimira Yehova.”

Ababwiriza bagera ku 133 170 bari muri Peru ubu, bishimira urufatiro rwo mu buryo bw’umwuka rwashyizweho mu myaka 75 ishize. Amateka y’umurimo wacu muri Peru ni gihamya igaragaza isohozwa ry’isezerano rya Yehova riri muri Yesaya 60:22, rigira riti: “Uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye.”