Soma ibirimo

30 WERURWE 2017
PERU

Peru yibasiwe n’umwuzure n’inkangu

Peru yibasiwe n’umwuzure n’inkangu

Peru igizwe n’uturere 25. Imvura nyinshi cyane iherutse kwibasira uturere twaho 24 ihateza umwuzure n’inkangu kandi hari amakuru avuga ko ibyo bishobora kuzamara igihe. Mu gihe cy’imvura cy’uyu mwaka (ni ukuvuga kuva mu Kuboza kugeza muri Werurwe), icyo gihugu cyagushije imvura ikubye inshuro 10 iyari isanzwe. Abahamya ba Yehova barimo barafasha bagenzi babo ndetse n’abaturanyi babo.

Inzu zisaga 530 z’Abahamya ba Yehova n’inzu basengeramo 6 zangijwe n’umwuzure. Hari amakuru avuga ko mu mugi wa Huarmey uherereye ku birometero 288 uturutse i Lima, Abahamya benshi basizwe iheruheru n’umwuzure.

Ibiro by’ishami byo muri Peru byashyizeho Komite z’ubutabazi umunani kugira ngo zite ku Bahamya bo muri utwo turere, ndetse banohereza bamwe mu bagize izo komite mu turere 12 Leta yo muri Peru yatangaje ko turi mu bihe bidasanzwe. Mu byumweru biri imbere, bateganya kohereza izindi toni 48 z’ibiribwa na litiro 9000 z’amazi yo kunywa. Abahamya benshi bo muri Peru bitangiye gukora imirimo yo gusukura no gusana ibyangiritse.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Peru: Norman R. Cripps, +51-1-708-9000