Soma ibirimo

1 GASHYANTARE 2021
POLYNÉSIE FRANÇAISE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Igitahiti

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Igitahiti

Ku itariki ya 30 Mutarama 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike mu rurimi rw’Igitahiti. Iyo porogaramu yafashwe amajwi mbere y’igihe maze amatorero yose yo muri Polynésie Française ayireba akoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Umuvandimwe Luc Granger, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami ni we watangaje ko yasohotse.

Igitahiti ni rumwe mu ndimi zivugwa muri Polynésie Française. Muri ako gace, harimo ababwiriza bavuga urwo rurimi basaga 1.100.

Amakipi abiri y’abahinduzi yahinduye iyo Bibiliya mu myaka umunani. Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Bibiliya twakoreshaga yari yaranditswe mbere y’umwaka wa 1900. Amagambo yari arimo ntiyumvikanaga. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya irumvikana ku buryo n’abana bato bayumva. Ikoresha imvugo yumvikana, ihuje n’ukuri kandi yo mu buzima busanzwe.”

Dushimira Yehova ko yemera ko Ijambo rye rimenyekana mu duce twa kure cyane tw’isi. Twifuza cyane kuzibonera ukuntu iyi Bibiliya izafasha abantu bifuza kumenya ukuri.—Yesaya 42:12.