21 NZERI 2017
PORUTO RIKO
Inkubi y’umuyaga yiswe Maria
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017, umuyaga ukaze wiswe Maria, ukaba ari umuyaga wa gatanu ukomeye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wangije ibintu byinshi muri Poruto Riko. Ibyo byatumye icyo kirwa cyose kibura umuriro kandi guverinoma yatanze itegeko ry’uko abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nta muvandimwe wahitanywe n’icyo kiza cyangwa ngo akomereke. Ibikorwa by’ubutabazi byaratangiye. Abavandimwe bazakoresha Inzu y’Ubwami itarangiritse kugira ngo abadafite aho kwikinga babe bayirimo kandi bayitangiremo imfashanyo.
Amazu y’ibiro by’ishami byo muri San Juan yangiritseho gato. Icyakora nta muvandimwe n’umwe mu bahakora wakomeretse. Ubu ibyo biro nta interineti bifite kandi biri gukoresha imashini itanga umuriro w’amashanyarazi.
Twizeye ko abo bavandimwe bacu bibasiwe n’ibyo biza bazishimira imihati umuryango wa Yehova urimo ushyiraho kugira ngo ubafashe.—2 Abakorinto 1:3
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000