25 NZERI 2017
PORUTO RIKO
Poruto Riko nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Maria
Ku itariki ya 25 Nzeri 2017, twari tumaze kumenya amakuru aturutse ku bagenzuzi b’uturere 15 muri 19 basura amatorero muri Poruto Riko. Ayo makuru avuga ko uwo muyaga wiswe Maria wakomerekeje umuvandimwe umwe. Dutegereje andi makuru y’abandi bagenzuzi b’uturere bane bakorera umurimo mu burengerazuba bw’icyo kirwa, kuko nta buryo bw’itumanaho buri gukora muri ako gace. Abavandimwe bo mu turere turi hafi aho bakoresha moto n’imodoka zishoboye imihanda mibi kugira ngo bagere muri ako gace bityo bamenye uko ibintu byifashe.
Dukomeje kuzirikana abo bavandimwe na bashiki bacu mu masengesho yacu.—Yakobo 5:16.
Ushinzwe amakuru:
David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000