3 UGUSHYINGO 2017
PORUTUGALI
Porutugali yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ubushyuhe bukabije n’amapfa byatije umurindi inkongi z’umuriro zikunze kwibasira igihugu cya Porutugali. Muri Kamena, uwo muriro wahitanye abantu 64, naho mu Kwakira hapfa 45; muri uko kwezi hagati hari hamaze kuba inkongi z’umuriro zigera 523. Nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza ku mugabane w’u Burayi, inkongi z’umuriro zabaye muri uyu mwaka zakongoye hegitari 520.000. Muri uyu mwaka, hahiye hegitari zikubye inshuro esheshatu izisanzwe zishya mu mwaka ukoze mwayeni.
Ibiro byacu byo muri Porutugali bitangaza ko uwo muriro wahitanye umuvandimwe wacu umwe na mwishywa we w’imyaka ine. Amwe mu mazu y’abavandimwe bacu yarahiye n’imyaka yo mu mirima yabo irangirika kandi hari n’amatungo yapfuye. Abavandimwe bo muri ako karere bakomeje gufashanya no gukura mu nzira ibiti n’indi myanda byatewe n’inkongi y’umuriro.
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo itange ubufasha bukenewe. Nanone abavandimwe babiri bari muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Porutugali bafatanyije n’abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza b’amatorero, bakomeje gusura Abahamya ba Yehova bo muri ako gace kugira ngo babatere inkunga.
Dukomeje gusenga dusaba ko Yehova yarinda kandi agaha abavandimwe bacu bo muri Porutugali ihumure bakeneye ngo bihanganire ingaruka batejwe n’iyo nkongi y’umuriro.—Zaburi 71:21.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000
Muri Porutugali: João Pedro Candeias, +351-214-604-339