Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2013
RÉPUBLIQUE DOMINICAINE

Bwabaye ubwa mbere Abahamya bemererwa gusezeranya abantu muri République Dominicaine

Bwabaye ubwa mbere Abahamya bemererwa gusezeranya abantu muri République Dominicaine

Abahamya ba Yehova babiri bo muri République Dominicaine bashyingiranywe mu muhango utazibagirana wabaye ku itariki ya 28 Kanama 2013. Kuva mu mwaka wa 1954, umuhango wo gushyingira abantu udakozwe na Kiliziya Gatolika cyangwa inzego za leta ntiwabaga wemewe mu rwego rw’amategeko, bitewe n’amasezerano République Dominicaine yari yaragiranye na leta ya Vatikani. Ubwo rero, byabaga ngombwa ko Abahamya ba Yehova basezeranira imbere y’ubutegetsi no mu idini. Icyakora, ubu itegekonshinga rishya ryemera ishyingiranwa rikozwe n’andi madini, harimo n’Abahamya ba Yehova. Ubukwe bwabaye ku itariki ya 28 Kanama ni bwo bwari ubwa mbere bw’abantu badasezeraniye muri Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri République Dominicaine: Josué Feliz, tel. +1 809 595 4007