Soma ibirimo

Agafoto ko hagati: Abahamya bari kubwiriza mu ruhame mu mujyi wa Prague muri Repubulika ya Tchèque. Iburyo: Inzu yabereyemo imikino yo mu mujyi wa Ostrava (hejuru) n’iyo mu mujyi wa Prague (hasi)

28 KAMENA 2024
REPUBULIKA YA TCHÈQUE

Babwirije mu ruhame igihe igikombe cy’isi cy’umukino wa Hockey cyaberaga muri Repubulika ya Tchèque

Babwirije mu ruhame igihe igikombe cy’isi cy’umukino wa Hockey cyaberaga muri Repubulika ya Tchèque

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2024, muri Repubulika ya Tchèque habereye igikombe cy’isi cy’umukino wa Hockey. Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abantu bagera hafi ku 800.000, kandi ribera mu mujyi wa Ostrava n’uwa Prague. Abahamya ba Yehova bashyize utugare dushyirwaho ibitabo hafi y’amazu yaberagamo iyo mikino. Dore zimwe mu nkuru zishishikaje z’ibyabaye.

Hari abasore babiri baje ku kagare, babaza abavandimwe bari bari ku kagare, abo ari bo n’ibyo bari gukora. Abo bavandimwe babwiye abo basore ibirebana n’umurimo Abahamya ba Yehova bakora kandi babasobanurira na gahunda tugira yo kuganira n’abantu kuri Bibiliya. Umwe muri abo basore yababajije aho twigishiriza Bibiliya n’igihe tuyigishiriza. Abo bavandimwe bamubwiye ko twigishiriza umuntu Bibiliya ahantu yifuza no ku isaha yifuza. Uwo musore yahise yemera kwiga Bibiliya.

Ikindi gihe, hari abagabo batatu baganiriye n’abavandimwe bacu, maze batangazwa cyane no kumenya ko Abahamya ba Yehova badahembwa. Umwe yarabajije ati: “None se ubwo niba mudahemberwa uyu murimo mukora, ubwo inyungu ni iyihe?” Abo bavandimwe bamusobanuriye ko inyigisho zo muri Bibiliya zatumye bagira ubuzima bwiza kandi zigatuma bagira icyizere cy’ejo hazaza. Umwe muri abo bagabo yakozwe ku mutima cyane n’ibyo bisobanuro bari babahaye, maze ababwira ko yifuza kumenya byinshi kurushaho kandi ahita asaba agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

Hari undi mugabo na we wakundaga guca aho utugare tw’ibitabo twari turi, ariko akikomereza. Umunsi umwe yarahagaze, maze abaza Abahamya bari ku kagare ati: “Ibintu mwizera bitandukaniye he n’ibyo idini ryanjye ryigisha?” Abavandimwe bari ku kagare bakoresheje Bibiliya bamusobanurira mu ncamake ibyo Abahamya ba Yehova bizera. Uwo mugabo yateze amatwi yitonze maze abashimira ukuntu ibisobanuro bamuhaye byumvikana neza. Nanone abo bavandimwe bamweretse ibintu biboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org n’uko rwamufasha kumenya byinshi kuri Bibiliya.

Dushimishwa n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo muri Repubulika ya Tchèque bagaragaza ishyaka mu kugeza “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza” ku bantu bose.—Abaroma 10:15.