Soma ibirimo

20 NYAKANGA 2020
RUMANIYA

Meya yashimiye Abahamya bo muri Rumaniya

Meya yashimiye Abahamya bo muri Rumaniya

Muri Kamena 2020, komine ya Rodna, mu ntara ya Transylvania, muri Rumaniya, yaguyemo imvura nyinshi iteza imyuzure. Ingo esheshatu z’abavandimwe bacu zarangiritse. Ku itariki ya 27 Kamena 2020, umugenzuzi usura amatorero yo muri iyo komine afatanyije n’abasaza b’ayo matorero, basabye Abahamya 25 bo muri ako gace gutabara mu buryo bwihuse. a Ibikorwa by’ubutabazi abo Bahamya bakoze, byashimishije meya, ku buryo yabashimiye mu bitangazamakuru.

Komine ya Rodna iherereye mu kibaya gicamo imigezi imyinshi. Ayo mazi yatembanye ibintu byinshi ku buryo kugera muri uwo mugi bitashobokaga. Meya wo muri ako gace n’abo bari kumwe baje kuvana ibyondo n’indi myanda mu gace umugore w’Umuhamya yari atuyemo, ariko birabagora cyane. Igihe Abahamya bagenzi bacu bahageraga, babanje gufasha abo bayobozi, babona kujya gusukura inzu ya wa mugore.

Nyuma yaho, mu kiganiro meya yagiranye na tereviziyo yo muri ako gace, yashimiye cyane abo Bahamya. Yaravuze ati: “Reka mbabwire ibintu byanshimishije cyane. . . . Ku munsi wa mbere, twakoresheje imashini ariko turara tutarangije gusukura kariya gace. Bukeye bwaho haje . . . abavoronteri b’Abahamya ba Yehova barenga 30 baradufasha. Nimugoroba byose byari byarangiye.” Yongeyeho ati: “Abo bantu badufashije gusukura kariya gace. Ndabashimira bose!”

Nanone uwo muyobozi yashyize ku rubuga ubutumwa bugenewe abo Bahamya. Yagize ati: “Yehova wo mu ijuru abahe imigisha mwese kandi abahe kurama, ubuzima bwiza no gukora byinshi!”

Iyi nkuru yo muri Rumaniya na yo igaragaza ko imyifatire yacu myiza ihesha Data wo mu ijuru ikuzo.—1 Petero 2:12.

a Nubwo hari imirimo myinshi yo kubaka yahagaritswe kubera iki cyorezo, ayo mazu yo yari akeneye gusanwa mu buryo bwihuse.