Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Gage Fleegle mu muhango wo kwegurira Yehova izo nyubako. Hejuru iburyo: Inyubako z’Inzu y’Amakoraniro iri i Turda muri Rumaniya. Hasi iburyo: Inyubako nshya zongewe ku biro by’ishami bya Rumaniya

20 NZERI 2023
RUMANIYA

Muri Rumaniya beguriye Yehova Inzu y’Amakoraniro n’andi mazu mashya y’ibiro by’ishami

Muri Rumaniya beguriye Yehova Inzu y’Amakoraniro n’andi mazu mashya y’ibiro by’ishami

Ku itariki ya 26 Kanama 2023, Inzu y’Amakoraniro iri i Turda muri Rumaniya n’inyubako eshatu zongewe ku biro by’ishami biri mu mujyi wa Bucharest zeguriwe Yehova. Umuvandimwe Gage Fleegle, umwe mu bagize Inteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova izo nyubako. Iyo disikuru yakurikiwe n’abantu bagera ku 1.702 bari ku Nzu y’Amakoraniro naho abandi bagera ku 14.101 bayikurikira bakoresheje ikoranabuhanga.

Muri iyo gahunda, abateranye bagejejweho raporo igaragaza amateka y’umurimo wo kubaka inyubako za gitewokarasi muri Rumaniya n’uburyo Yehova yagiye aha imigisha abavandimwe bakoraga iyo mirimo. Hari abavandimwe na bashiki bacu bagiye bakorera imirimo y’ubwubatsi mu makipe atandukanye bagize ibyo babazwa. Iyo gahunda irangiye, mushiki wacu Iaela Drăghici, wakoze ku mushinga wo kubaka Inzu y’Amakoraniro iri i Turda, yaravuze ati: “Kubona begurira Yehova izi nyubako kugira ngo zijye zikorerwamo ibikorwa bimuhesha ikuzo, byaranshimishije cyane.” Umuvandimwe Bruce Dyer, umuvolonteri mpuzamahanga mu bwubatsi, wakoze ku mushinga wo kwagura ibiro by’ishami, nawe yaravuze ati: “Dushimishwa cyane no kuba twarifatanyije kuri uyu mushinga w’ubwubatsi, rwose ni imigisha ihebuje. Dushimira Yehova kuko yatugaragarije ubuntu bwe butagereranywa.”

Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.702, bari baje mu muhango wo kwegurira Yehova Inzu y’Amakoraniro y’i Turda

Inyubako nshya z’ibiro by’ishami zirimo ishuri rizajya riberamo Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami n’indi nyubako y’amacumbi y’abagize umuryango wa Beteli. Nanone muri izo nyubako nshya harimo ibiro by’abahinduzi, Inzu y’Ubwami n’aho bakirira abantu kuri Beteli. Inzu nshya y’amakoraniro ishobora kwakira abantu bagera ku 1.200 bari mu nzu n’abandi bagera ku 1.350 bari hanze. Ugereranyije izajya ikoreshwa n’abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 15.000 bo hirya no hino mu gihugu.

Abantu bagera ku 23.968 bari bateraniye muri Cluj Arena mu mujyi wa Cluj-Napoca muri Rumaniya, muri gahunda yihariye yabaye nyuma y’umunsi wo kwegurira Yehova izo nyubako. Mu kazu: Abavandimwe na bashiki bacu bafite icyapa cyanditseho ngo “Turabakunda!” mu Kinyarumaniya

Bukeye ku itariki ya 27 Kanama 2023, gahunda yo kwegurira Yehova izo nyubako, yakomereje muri sitade iri mu mujyi wa Cluj-Napoca. Hateranye abantu bagera ku 23.968. Iyo gahunda yasemurwaga mu Cyongereza, Igihongiriya, Ikinyarumaniya, ururimi rw’amarenga yo muri Rumaniya, mu Kirusiya, mu rurimi rw’amarenga yo mu Burusiya no mu Kinyawukereniya kandi yakurikiranywe n’amatorero yose yo muri Rumaniya no muri Ukraine. Abakurikiranye iyo gahunda bose hamwe bari 121.411.

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Rumaniya, kubera ko izi nyubako zeguriwe Yehova kandi zikaba zizabafasha guteza imbere ugusenga ku kuri.—Yesaya 2:3.