Soma ibirimo

Abagize ikipi y’abahinduzi barimo bakora videwo mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda.

10 MUTARAMA 2019
RWANDA

Ibiro by’Ishami by’u Rwanda byatangiye guhindura mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda

Ibiro by’Ishami by’u Rwanda byatangiye guhindura mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2018, Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda bateye intambwe ishimishije cyane yo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bavuga izindi ndimi, bari mu ifasi igenzurwa n’ibyo biro by’ishami. Icyo gihe ni bwo batangiye imirimo yo guhindura za videwo mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda (RWS). Izo videwo zizafasha abavandimwe na bashiki bacu 113 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Rwanda, kandi zizafasha ababwiriza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bafite ubwo bumuga bagera ku 30.000 batuye muri icyo gihugu.

Ikipi y’abahinduzi ihindura mu rurimi rw’amarenga yo mu Rwanda, ubu yamaze guhindura agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka, videwo ivuga ngo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? n’ibindi Bikoresho Bidufasha Kwigisha. Izo videwo zizaboneka ku rubuga rwacu mu minsi iri imbere.

Ikipi y’abahinduzi ihindura mu rurimi rw’amarenga yo mu Rwanda, ikorera mu nyubako iri hafi cyane y’ibiro by’ishami by’u Rwanda biri i Kigali. Iyo kipi igizwe n’abavandimwe babiri, umwe muri bo akaba afite ubumuga bwo kutumva, hamwe na bashiki bacu babiri. Abagize iyo kipi bazi ururimi rw’amarenga kandi bamaze ukwezi kose bahabwa amahugurwa abafasha kumenya uko akazi k’ubuhinduzi gakorwa.

Ibiro by’abahinduzi bo mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda, biri hafi y’ibiro by’ishami byo mu Rwanda.

Umwe mu bavandimwe bari muri iyo kipi witwa Rwakibibi Jean Pierre, yasobanuye impamvu bitoroshye guhindura umwandiko mu rurimi rw’amarenga, ugereranyije no kuwuhindura mu zindi ndimi. Yaravuze ati: “Abantu bafite ubumuga bwo kutumva baganira bakoresheje ibimenyetso, ni ukuvuga ibiganza n’ibimenyetso byo mu maso. Ubwo rero iyo abahinduzi barimo bahindura umwandiko bashaka kuwukoramo videwo, baba bagomba gukoresha uburyo bwihariye kugira ngo byumvikane. Ibyo bitandukanye no guhindura mu zindi ndimi. Twifashisha ikibaho, tugashushanyaho ibitekerezo biri mu mwandiko w’Icyongereza, kugira ngo byorohereze umuhinduzi guca amarenga ahuje n’ibiri mu mwandiko w’umwimerere. Kugira ngo tumenye neza niba videwo yumvikana, twifashisha itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva batari muri iyo kipi ihindura, bakatubwira niba hari ibyo twanonosora.”

Bwana Munyangeyo Augustin uhagarariye ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda.

Bwana Munyangeyo Augustin, uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yagize icyo avuga ku murimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova wo guhindura mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda. Yagize ati: “Turashimira cyane Abahamya ba Yehova kubera ukuntu bigisha Ijambo ry’Imana abafite ubumuga bwo kutumva, bakoresheje Bibiliya hamwe na videwo bahinduye mu rurimi rw’Amarenga yo mu Rwanda.”

Ubu Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi z’amarenga zo hirya no hino ku isi zigera kuri 90, kandi bafite na porogaramu iboneka ku buntu yitwa JW Library Sign Language®, ifasha abayikoresha kubona videwo zishingiye kuri Bibiliya muri izo ndimi z’amarenga. Izo videwo zo mu rurimi rw’amarenga zifasha abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, gutangaza ubutumwa bwiza mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyahishuwe 14:6.