15 Gicurasi 2023
RWANDA
Imvura nyinshi yateje inkangu n’imyuzure mu burengerazuba bw’u Rwanda
Ku itariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi 2023, mu Rwanda haguye imvura nyinshi iteza inkangu n’imyuzure mu bice by’iburengerazuba bw’igihugu. Iyo mvura yahitanye abarenga 130 kandi ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Ibyo biza byangije ibihingwa, bisenya amazu, ibiraro n’imihanda.
Ingaruka z’ageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Amazu 51 y’abavandimwe yarasenyutse
Amazu 43 y’abavandimwe yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho komite eshatu zishinzwe ubutabazi kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi kandi zitange ubufasha
Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami, abagenzuzi basura amatorero ndetse n’abasaza bo muri ako gace, bari guhumuriza abagezweho n’ibyo biza.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo mu Rwanda kandi twiringiye ko Yehova azakomeza kubaba hafi ‘muri ibi bihe by’amakuba.’—Zaburi 46:1.