Soma ibirimo

Hejuru ibumoso: Ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi yasohotse tariki ya 15 Werurwe 2023. Hasi: Bamwe mu bana ba Bahamya ba Yehova bari barirukanwe, bari hamwe n’ababyeyi babo

1 GICURASI 2023
RWANDA

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatanze amabwiriza arinda uburenganzira bw’abanyeshuri ku birebana n’idini

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatanze amabwiriza arinda uburenganzira bw’abanyeshuri ku birebana n’idini

Ku itariki ya 15 Werurwe 2023, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yategetse ibigo byose gusubiza mu ishuri abana ba b’Abahamya ba Yehova bari barirukanwe, bitewe n’uko banze kwifatanya mu migenzo y’amadini kubera ko umutimanama wabo utabibemerera. Abanyeshuri bagera kuri 80 ni bo bari barirukanwe.

Minisitiri w’Uburezi yoherereje ibaruwa abayobozi b’uturere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu gihugu hose. Muri iyo baruwa, yavuzemo ko bitemewe kwirukana umunyeshuri umuhoye imyizerere ye. Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yaranditse ati: ‘Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi. Ubwisanzure mu bitekerezo, umutimanama, guhitamo idini, gusenga no kubigaragaza mu ruhame birengerwa na Leta.’ Nanone yakomeje avuga ko umuntu wese ubuza umwana kwiga, “aba akoze ikosa kandi abihanirwa n’amategeko.” Yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko “nta munyeshuri ugomba kwirukanwa ku ishuri kubera imitekerereze ye, umutimanama we, idini rye no gusenga kwe . . . Ubwo rero, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bugomba kureka ibyo bikorwa bidakwiriye bugasubiza abana birukanwe mu mashuri.”

Mu birukanwe harimo mushuki wacu ukiri muto witwa Jeanette Niyonkuru. Yaravuze ati: “Bamaze kunyirukana namaze umwaka wose ntiga. Nyuma yaho nabonye ikindi kigo ariko cyari kiri kure y’iwacu ku buryo buri munsi nagendaga amasaha abiri n’amaguru kugira ngo ngereyo.” Abatarashoboraga kugenda urugendo rurerure bahagaritse kwiga.

Umuryango wa Hakizimana, ufite abana batatu kandi bose babirukanye babaziza kutajya mu migenzo y’idini yaberaga ku kigo bigagaho. Umuvandimwe Hakizimana yaravuze ati: “ Twoherereje ibaruwa umuyobozi w’ikigo ariko ntiyadusubiza. Twageze aho tumusaba ko twahura. Yarabyemeye maze abana bamusobanurira ibyo bizera bakoresheje Bibiliya ariko biba iby’ubusa. Twarishimye cyane igihe twabonaga ibaruwa ya Minisitiri. Twahise tujya ku biro by’akarere, tuganira n’abayobozi maze abana bacu bemererwa gusubira ku ishuri.”

Turashimira cyane Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, kubera ko aya mabwiriza azatuma abana b’Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda, babona uburenganzira bwabo. Abo bana bakomeje kugira “umutimanama utabacira urubanza,” kandi bahesha ikuzo izina rya Yehova.—1 Petero 3:16.