Soma ibirimo

Inzu y’Umuhamya yashenywe n’iyo mvura

19 UGUSHYINGO 2019
RWANDA

Mu majyaruguru y’u Rwanda haguye imvura nyinshi

Mu majyaruguru y’u Rwanda haguye imvura nyinshi

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2019, mu majyaruguru y’u Rwanda haguye imvura nyinshi, kandi yageze no ku miryango y’Abahamya bahatuye. Ikibabaje ni uko hari umuryango w’Abahamya ba Yehova batuye mu karere ka Musanze, wapfushije umukobwa wabo wari ufite imyaka 13, atwawe n’umwuzure.

Mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Ngororero, hari inzu y’umuryango w’Abahamya yasenyutse. Nanone imiryango ikenda ntizasarura kuko imyaka yabo yatwawe n’imvura. Ibiro by’ishami byo mu Rwanda, birimo biragenzura imirimo yo gufasha abo bavandimwe bagwiririwe n’ibyo biza, bibaha ibintu by’ibanze bakeneye kandi bikabahumuriza.

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guhumuriza abo bavandimwe bahuye n’ibyo biza.—2 Abatesalonike 2:16, 17.