Soma ibirimo

Abanyeshuri bari barimwe indangamanota zisoza igihembwe kubera ko batishyuye amaturo y’idini

9 KAMENA 2016
RWANDA

U Rwanda rwiyemeje guca ivangura rishingiye ku idini mu mashuri

U Rwanda rwiyemeje guca ivangura rishingiye ku idini mu mashuri

Guverinoma y’u Rwanda yateye indi ntambwe iganisha ku guca ivangura rishingiye ku idini mu mashuri, ishyiraho iteka risaba kubahiriza uburenganzira abanyeshuri bafite bwo gusengera mu idini bashaka. Iryo tegeko ryashimishije abanyeshuri umutimanama wabo utemerera kwifatanya mu bikorwa bimwe na bimwe by’ishuri.

Amenshi mu mashuri yo mu Rwanda, ayoborwa n’imiryango y’amadini, ariko agaterwa inkunga na leta. Buri wese yemerewe kwiyandikisha muri ayo mashuri, ku buryo hazamo abanyeshuri bo mu madini atandukanye. Icyakora, hari abayobozi b’amashuri bategeka abo banyeshuri kwifatanya mu bikorwa by’idini, ibya politiki cyangwa bakabategeka gutanga amaturo. Bagiye bahana abanyeshuri bafite imyizerere itabemerera kwifatanya muri ibyo bikorwa. Umunyamabanga wa leta ufite amashuri abanza n’ayisumbuye mu nshingano ze, yagaragaje ibiranga icyo gikorwa cyari kimaze kumenyerwa, avuga ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bagira bati “uwiga mu kigo cyacu ntiyemerewe gusenga mu buryo bunyuranye n’ubwo twe dusengamo.”

Iteka rya Minisitiri w’Intebe riha abantu uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama

Abayobozi bo mu nzego za leta bateye indi ntambwe bashyiraho iteka rishyiraho amategeko mashya agamije guca ivangura rishingiye ku idini rikorerwa mu mashuri. Ingingo ya 12 yo mu iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 290/03, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku itariki ya 14 Ukuboza 2015, ryavugaga ko buri shuri rigomba guha uburenganzira no korohereza abanyeshuri gusenga hakurikijwe imyemerere yabo mu gihe idini cyangwa itorero basengeramo ryemewe n’amategeko y’igihugu kandi bitabangamiye imyigire n’imyigishirize.

Buri shuri rigomba guha uburenganzira no korohereza abanyeshuri gusenga hakurikijwe imyemerere yabo.—Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 290/03, Ingingo ya 12

Iri tegeko rihuje neza n’umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi mu rubanza rw’abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova birukanwe ku kigo cy’amashuri muri ako karere muri Gicurasi 2014. Abayobozi b’icyo kigo banze umwanzuro abo banyeshuri bari bafashe wo kutifatanya mu muhango wo mu rwego rw’idini icyo kigo cyari cyagize itegeko ku banyeshuri. Urukiko rwemeje ko abo banyeshuri batahamwaga n’icyaha kandi ko bagombaga gukomeza amasomo.

Ikibazo nk’iki cyanabayeho mu Karere ka Ngororero, aho umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yanze guha abanyeshuri 30 indangamanota bazira kuba baranze kwishyura amaturo y’idini (kandi ntaho ahuriye n’amafaranga y’ishuri). Igihe ababyeyi b’abo banyeshuri bagezaga icyo kibazo ku muyobozi ufite uburezi mu nshingano ze ku karere, ni bwo wa muyobozi w’ikigo yisubiyeho, aha abo banyeshuri indangamanota zabo, mu mpera z’umwaka w’amashuri.

Byashimishije abanyeshuri b’Abahamya

Umunyeshuri witwa Uwimbabazi Chantal yirukanwe ku ishuri mu Karere ka Ngororero kubera ko yanze kujya mu misa ya Kiliziya Gatolika, abitegetswe n’ikigo yigagaho. Abanyeshuri biganaga bamugize urw’amenyo kandi amara umwaka wose atiga. Nyuma yaho yagiye kwiga ku kindi kigo kiri kure y’iwabo ugereranyije n’icyo yigagaho, kandi icyo kigo gisaba amafaranga menshi y’ishuri; ibyo byaramubangamiraga we na nyina w’umupfakazi uri mu cyiciro cy’abatishoboye. Chantal amaze kumenya iby’iri teka rishya, yumvise aruhutse. Yaravuze ati “ntekereza ko abandi banyeshuri biga mu bigo by’amadini baziga neza hubahirizwa uburenganzira bwabo.”

Iri teka rishya rya Minisitiri w’Intebe rihuje n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga uburenganzira bwo guhitamo idini umuntu ashaka n’uburenganzira ku burezi kuri bose. Abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova n’ababyeyi babo, bategerezanyije amatsiko igihe abanyeshuri batazongera gukorerwa ibikorwa by’ivangura rishingiye ku idini. Bashimira cyane leta kubera icyo gikorwa, hagamijwe kubahiriza uburenganzira abanyeshuri bafite bwo guhitamo idini.