Soma ibirimo

6 GICURASI 2016
RWANDA

Amategeko arakurikizwa mu Rwanda

Amategeko arakurikizwa mu Rwanda

Urwego rw’Umuvunyi rwo mu Rwanda hamwe n’abacamanza barangwa n’ubushishozi, baherutse kurenganura Abahamya ba Yehova mu rubanza bari bamaze igihe kirekire baburana. Mbere yaho, Urukiko rw’Ikirenga rwari rwemeje ko Abahamya batsinzwe, kandi rubategeka kwishyura indishyi z’akababaro ba nyir’inzu umugi wa Kigali wategetse ko isenywa. Icyakora urwego rw’Umuvunyi rwabonye ko ako ari akarengane, rutegeka Urukiko rw’Ikirenga gusubiramo imyanzuro rwari rwarafashe.

Abayobozi b’umugi wa Kigali batanga itegeko ryo gusenya utujagari

Mu mwaka wa 2006, ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwatangije gahunda yo gusukura umugi, butegeka abawutuye gusenya za kiyosike zubatse ku butaka bwa leta. Iryo tegeko ryasabaga abaturage gutunganya no kwita ku isuku y’ahantu rusange hakikije amazu yabo.

Nanone iryo tegeko ryasabaga ko amazu yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko asenywa. Muri ayo mazu, harimo n’iya Ngayabateranya yari yubatswe ku butaka bwa leta, atabifitiye uburenganzira. Nanone kandi, ibikoresho byari byubatse iyo nzu, ntibyari bihuje n’amabwiriza agenga imyubakire. Ubwo igihe cy’iminsi 21 cyo kubahiriza ibivugwa muri iryo tegeko cyarangiraga nta gikozwe, Meya w’Akarere ka Gasabo yatanze itegeko ryo gusenya amazu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko. Ayo mazu amaze gusenywa, ibiro by’Abahamya ba Yehova na byo biri mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera, mu mugi wa Kigali, byahise bitunganya aho hantu kuko hegereye amazu bikoreramo, bihatera ubusitani kandi bitunganya n’inzira y’abanyamaguru.

Urukiko Rwisumbuye rwemeza ko Abahamya ari bo bashenye ayo mazu

Abayobozi b’umugi bamaze gusenya inzu ya Ngayabateranya, we n’abo bafatanyije bagejeje ikirego ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, bavuga ko Abahamya ari bo bashenye iyo nzu. Nubwo Ngayabateranya n’abo bafatanyije batahaye urukiko ikimenyetso na kimwe gifatika gishyigikira ibyo bavugaga, basabye guhabwa indishyi z’akababaro kubera iyo nzu yashenywe. Abahamya ba Yehova berekanye inyandiko igaragaza neza ko abayobozi b’umugi ari bo bashenye iyo nzu. Nyamara, Urukiko Rwisumbuye rwirengagije iyo nyandiko ruvuga ko Abahamya batsinzwe.

Urukiko Rukuru rusesa uwo mwanzuro

Abahamya ba Yehova bajuririye Urukiko Rukuru basaba kurenganurwa. Urwo rukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso Abahamya batanze, rwasanze nta mpamvu ifatika Urukiko Rwisumbuye rwashingiyeho ruvuga ko Abahamya batsinzwe. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2010, Urukiko Rukuru rwemeje ko Ngayabateranya n’abo bari bafatanyije batanze ibirego bidafite ishingiro, rubategeka gutanga amande angana n’amafaranga 800.000.

Urukiko rw’Ikirenga rwirengagiza ibimenyetso by’ingenzi

Ngayabateranya yajuririye Urukiko rw’Ikirenga. Muri urwo rubanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera yatanze ubuhamya avuga ko iyo nzu ya Ngayabateranya yari yubatse mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ko yashenywe muri gahunda ya leta yo kurwanya akajagari mu mugi. Urukiko rw’Ikirenga rwasanze Abahamya ba Yehova atari bo bashenye iyo nzu. Icyakora urwo rukiko rwanzuye ruvuga ko Abahamya ari bo batumye iyo nzu isenywa. Urwo rukiko rwirengagije ibimenyetso by’ingenzi, ruvuga ko Abahamya ba Yehova ari bo bari bafite inyungu mu gusenya iyo nzu, kuko bahise batera ubusitani aho yahoze. Urukiko rwategetse Abahamya kwishyura Ngayabateranya n’abo bari bafatanyije amafaranga angana na 22.055.242. Nubwo Abahamya bagaragaje ko batishimiye uwo mwanzuro, bishyuye ayo mafaranga ku itariki ya 4 Mata 2013.

Urwego rw’Umuvunyi rusaba urukiko rw’ikirenga gukosora amakosa yakozwe

Abahamya ba Yehova bagejeje ikirego cyabo mu biro by’Urwego rw’Umuvunyi kubera ko barezwe gusenya inzu ya Ngayabateranya. Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Madamu Aloysie Cyanzayire, yasuzumye icyo kirego n’imyanzuro yari yarafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose, Umuvunyi mukuru yasanze umugi ari wo washenye inzu ya Ngayabateranya kubera ko yari yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda. Nanone yavuze ko nta mpamvu yo guhana Abahamya ba Yehova bazira ko bashyigikiye amabwiriza yatanzwe n’umugi yo gutunganya aho hantu hegereye ibiro byabo. Yongeyeho ko kuba Abahamya baratunganyije aho hantu kandi bagakomeza no kuhitaho, ari ikintu cyiza kandi ko ari “ugushyigikira gahunda za leta zo gusukura umugi.”

Uko hari hameze mbere y’uko Umugi wa Kigali usaba ko hasenywa, n’uko hameze ubu

Ku itariki ya 4 Ukuboza 2013, Umuvunyi Mukuru yasabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwongera gusuzuma imikirize y’urwo rubanza Abahamya ba Yehova batsinzwe. Hashyizweho abandi bacamanza bo gusuzuma icyo kibazo, maze ku itariki ya 17 Ukwakira 2014, urwo rukiko rusesa mwanzuro rwari rwarafashe, rwemeza ko ikirego cya Ngayabateranya nta shingiro cyari gifite. Urukiko rwategetse Ngayabateranya gusubiza amafaranga yari yarahawe igihe hafatwaga umwanzuro bwa mbere, kandi agatanga n’amagarama y’urubanza. Abavoka b’Abahamya ba Yehova n’umuhesha w’inkiko barimo gukurikirana uko Abahamya basubizwa ayo mafaranga.

Amategeko arengera abaturage

Abahamya ba Yehova barashimira cyane Urwego rw’Umuvunyi, ruyobowe na Madamu Cyanzayire, kandi barashimira n’Urukiko rw’Ikirenga rwemeye gusubiramo urwo rubanza. Nta gushidikanya ko abaturage bose bakurikiza amategeko bishimira ukuntu leta y’u Rwanda ikurikiza amategeko kandi ikarwanya akarengane.