Soma ibirimo

2 NYAKANGA 2015
RWANDA

Urukiko rwo mu Rwanda rwamaganye ivangura rishingiye ku idini

Urukiko rwo mu Rwanda rwamaganye ivangura rishingiye ku idini

Urukiko rwo mu karere ka Karongi mu Rwanda rwashyigikiye ko abana umunani b’Abahamya ba Yehova bahabwa uburenganzira bwabo bushingiye ku idini. Byose byatewe n’uko banze kwifatanya mu bikorwa by’amadini kubera umutimanama wabo.

Amenshi mu mashuri yo mu Rwanda yashinzwe n’amadini atandukanye. Amwe muri ayo mashuri asaba ko abanyeshuri bajya gusengera mu nsengero z’ayo madini kandi bagatanga amaturo. Hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2014, abayobozi b’ayo mashuri birukanye abanyeshuri bagera ku 160 b’Abahamya ba Yehova kubera ko banze kwifatanya muri ibyo bikorwa. Nubwo iki kibazo gikomeje kugaragara mu gihugu hose, urubanza rwabereye i Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba rugaragaza ko abayobozi b’u Rwanda bashobora guhashya burundu ivangura rishingiye ku idini.

Birukanywe mu ishuri bazira ivangura rishingiye ku idini

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2014, abayobozi b’ishuri rya Groupe Scolaire Musango riri mu karere ka Karongi birukanye abanyeshuri umunani b’Abahamya ba Yehova, bafite imyaka iri hagati ya 13 na 20, a babaziza ko banze kujya gusengera mu nsengero z’andi madini. Bakimara kwirukana abo bana, ababyeyi babo bashyikirije icyo kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, maze ategeka ko bahita basubizwa mu ishuri. Icyakora abayobozi b’iryo shuri ntibanyuzwe n’uwo mwanzuro. Ikibazo bagihaye indi sura maze bavuga ko abo banyeshuri basuzuguye indirimbo yubahiriza igihugu kuko banze kuyiririmba. Ku itariki ya 4 Kamena 2014, nyuma y’iminsi ibiri gusa abo banyeshuri bashubijwe mu ishuri, polisi yaje ku ishuri ibata muri yombi.

Abo banyeshuri bamaze iminsi itandatu bafunzwe. Abapolisi babateye ubwoba, barabatuka kandi bakubita babiri muri bo bari bakuru, bavuga ko ari bo bashuka abandi. Nubwo abo bana umunani bose bakorewe ibikorwa bibi, nta n’umwe muri bo wigeze agamburura.

Urukiko rwabahanaguyeho icyaha

Ku itariki ya 9 Kamena 2014, abapolisi barekuye abana barindwi maze umushinjacyaha akura umuto muri bo muri urwo rubanza. Icyakora, polisi yakomeje gufunga umukuru muri bo, amaramo indi minsi icyenda. Nyuma yaho, umucamanza yategetse ko afungurwa by’agateganyo, avuga ko urubanza rusubitswe rukimurirwa ku itariki ya 14 Ukwakira 2014.

Mu rubanza, umucamanza yagize icyo abaza buri munyeshuri. Umunyeshuri wavuze mu izina ry’abandi yasobanuriye umucamanza ko impamvu nyayo yatumye ikigo kibirukana atari uko banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ahubwo ko byatewe n’uko banze gutanga amaturo no gusengera mu rusengero rwo ku ishuri.

Umucamanza yasabye umushinjacyaha gutanga ibindi bihamya bigaragaza neza uko abo banyeshuri basuzuguye indirimbo yubahiriza igihugu. Igihe umushinjacyaha yahataga abanyeshuri ibibazo ashakisha ikindi yabarega, abo banyeshuri bagaragaje neza ko batigeze basuzugura indirimbo yubahiriza igihugu igihe abandi bayiririmbaga.

Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi wasohotse ku itariki ya 28 Ugushyingo 2014 wavuze ko kutaririmba indirimbo yubahiriza igihugu atari agasuzuguro. Uwo mwanzuro w’urukiko uhuje n’amategeko kandi wahanaguye icyaha kuri abo banyeshuri. Nanone ushobora kuba imbarutso yo kurandura burundu ivangura rishingiye ku idini rikorerwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Turasaba ko uburenganzira bw’ibanze umuntu akenera bwubahirizwa

Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda bishimiye ko ikibazo cy’abanyeshuri biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Musango cyakemutse neza. Icyakora, hari abandi banyeshuri b’Abahamya bagiye birukanwa bazira imyizerere yabo, babura ukundi babigenza bagahindura ikigo. Hari abandi bana b’Abahamya bareka kwiga kuko iyo birukanywe nta handi baba bashobora kwiga uretse mu mashuri yigenga, kandi ayo mashuri akaba aca amafaranga menshi ababyeyi babo badashobora kubona.

Ababyeyi b’Abahamya ni kimwe n’abandi babyeyi bose. Na bo baba bifuza ko abana babo bamererwa neza. Bifuza ko abana babo bakwiga bakagira ubumenyi bakagira icyo bamarira abantu muri rusange. Abahamya ba Yehova biringiye ko uwo mwanzuro mwiza wafashwe n’urukiko rw’i Karongi uzatuma n’andi mashuri yose yo mu Rwanda yubahiriza uburenganzira abana bose bafite bwo kujya mu idini bashaka no kumvira umutimanama wabo.

a Mu Rwanda imyaka y’ubukure ni 21 (Ingingo ya 360 yo mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano).