Soma ibirimo

Bamwe mu bamisiyonari ba mbere bageze muri Saluvadoru, uhereye ibumoso ugana iburyo: Tayra Mills, Vivian Uhl, Jean Unwin, Evelyn Trabert na Mildred Olsen

23 WERURWE 2022
SALUVADORU

Hashize imyaka 50 Abahamya ba Yehova bemewe mu rwego rw’amategeko muri Saluvadoru

Hashize imyaka 50 Abahamya ba Yehova bemewe mu rwego rw’amategeko muri Saluvadoru

Muri Werurwe 2022, hazaba huzuye imyaka 50 Abahamya ba Yehova bo muri Saluvadoru bemewe mu rwego rw’amategeko muri icyo gihugu. Ku itariki ya 27 Werurwe 1972, ni bwo ubutegetsi bwariho muri Saluvadoru bwahaye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho leta ihaye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova, umubare w’ababwiriza wariyongereye cyane uva ku 2.524 mu mwaka wa 1972 ugera ku 5.632 mu mwaka wa 1976. Ubu muri Saluvadoru, hari ababwiriza barenga 38.000 bari mu matorero 662.

Ibiro by’ishami byo muri Saluvadoru mu mwaka 1955; (Hagati) ku itariki ya 26 Mata 1972, ikinyamakuru cya leta muri Saluvadoru cyavuze ku byerekeye umuryango w’Abahamya ba Yehova

Mu mwaka 1945 hari abamisiyonari bageze muri icyo gihugu kandi bagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Icyo gihe byari byoroshye ko bahita babona ibyangombwa bibemerera gutura muri Saluvadoru. Amatorero yatangiye gushingwa kandi muri Gicurasi 1946 hashyizweho ibiro by’ishami.

Mu mwaka wa 1968, hashyizweho itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka ryatumaga abamisiyonari badashobora kurenza imyaka itanu bari muri icyo gihugu. Abavandimwe bamaze kubona ko ibyo bizatuma umurimo wo kubwiriza usubira inyuma, kubera ko abamisiyonari batazongera kumara igihe muri icyo gihugu, bafashe umwanzuro wo gusaba ubuzimagatozi.

Mu mpera z’umwaka wa 1971, hari abasaza bagera kuri 30 bo muri Saluvadoru batumiwe kuza ku biro by’ishami kugira ngo bige kuri icyo kibazo. Umuvandimwe Baltasar Perla, Sr., nyuma yaho waje kuba umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yasabye buri musaza wese wari uri aho kuzana indangamuntu ye. Nuko abamenyesha ko amazina yabo agiye gushyirwa mu ibaruwa bagiye kwandikira abayobozi basaba kubona ubuzima gatozi.

Umuvandimwe Juan Antonio Flores, umwe mu basaza bari muri iyo nama icyo gihe, yaravuze ati: “Nibuka ko umuvandimwe Perla Sr. yadusobanuriye ko amazina yacu ari bujye muri iyo baruwa kandi ko abayobozi nibahagarika umurimo wacu tuzaba aba mbere mu bazakurikiranwa kandi tugafungwa. Umuvandimwe Perla Sr. yatubwiye ko uwumva afite ubwoba yamusubiza indangamuntu ye. Nta muntu n’umwe wabisabye. Twishimira ko abayobozi batigeze barwanya umurimo wacu kandi nta n’umuntu wafunzwe.”

Byose byagenze neza, kandi mu mwaka wakurikiyeho umuryango w’Abahamya ba Yehova waremewe. Kuva icyo gihe kugeza ubu, abamisiyonari bongeye guhabwa uruhushya rubemerera kuguma mu gihugu igihe kirekire. Ikindi nanone, biroroshye kwinjiza ibitabo mu gihugu no kuvuganira abavandimwe mu gihe bahuye n’ikibazo cyo kutivanga muri politike haba ku ishuri cyangwa mu nzego z’ubuyobozi.

Ku itariki ya 26 Mata 1972, abayobozi bo muri Saluvadoru babinyujije mu kinyamakuru cya leta bavuze ko intego y’ingenzi y’umuryango wemewe n’amategeko ari “ukubwiriza ubutumwa bwiza, kwigisha Bibiliya, gutangaza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, guhamya izina ryayo no gukomera k’ubutegetsi bwa Yehova Imana.”

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo ibyo bitangajwe, Abahamya ba Yehova bo muri Saluvadoru bagaragaje ko iyo ntego bayigezeho.—Yesaya 25:9.