Soma ibirimo

31 MUTARAMA 2023
SENEGALI

Akazu kamamaza urubuga rwa JW.ORG kasuwe n’abantu benshi mu imurika mpuzamahanga ry’i Dakar muri Senegali

Akazu kamamaza urubuga rwa JW.ORG kasuwe n’abantu benshi mu imurika mpuzamahanga ry’i Dakar muri Senegali

Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2022, Abahamya ba Yehova bitabiriye ku nshuro ya mbere imurika mpuzamahanga ngaruka mwaka ry’i Dakar (FIDAK) muri Senegali. Iyi ni incuro ya 30 iri murika ribaye. Muri iryo murika hajemo abanyabugeni, ibigo bitanga serivisi zitandukanye n’ibindi biteza imbere umuco. Iryo murika ryitabirirwa n’abantu bava mu bihugu bitandukanye bo muri Afurika no hirya no hino ku isi babarirwa mu bihumbi amagana.

Abavandimwe na bashiki bacu bashyizeho akazu gatangirwamo ibisobanuro by’ibiboneka ku rubuga rwa jw.org hamwe n’ibitabo birimo inama zigenewe umuryango. Ababwiriza berekanye videwo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo: “Ba incuti ya Yehova, Videwo zishushanyije na Icyo bagenzi bawe babivugaho.”

Abenshi mu basuye ako kazu, ntibari bazi urubuga rwacu ariko bahavuye bamaze kurufungurira kuri terefone zabo. Abenshi batangajwe no kubona urubuga rwa jw.org, ruboneka mu ndimi zirenga 1.000 harimo n’ururimi rwo muri ako gace rw’Ikiwolofu. Abavandimwe na bashiki bacu batanze ibitabo birenga 3.000.

Hari umuntu wasuye ako kazu wavuze ati: “Umwanya twamaranye na mwe ni uw’agaciro cyane kuruta uwo twamaze ahandi muri iri murika.” Undi we yaravuze ati: “Iyo haza guteganywa ibihembo by’abafite ahantu heza muri iri murika, ni mwe mwagombaga kubyegukana.”

Umuvandimwe Martin Laud, wafashije mu gutegura aka kazu, yaravuze ati: “Twashimishijwe no kwakira abashyitsi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye. Abenshi badushimiye kuba twarabahaye inama z’ingirakamaro zishingiye kuri Bibiliya ku buntu.”

Twishimiye kuba twarageze ku bintu bishimishije muri iri murika. Ubu ni ubundi buryo abagaragu ba Yehova bakomeje gukoresha bageza ku bandi ‘ubwenge nyakuri’ buturuka mu Ijambo ry’Imana.—Imigani 3:21, 22.