13 UKUBOZA 2023
SERIBIYA
Imurika mpuzamahanga ry’ibitabo ryabereye i Belgrade ryatumye abantu b’ingeri zose bamenya ukuri
Kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 29 Ukwakira 2023, i Belgrade muri Seribiya habereye imurika mpuzamahanga ry’ibitabo ku nshuro ya 66. Abantu barenga 190.000 baje muri iryo murika. Abahamya ba Yehova bashyizeho akazu basobanuriragamo abantu ukuntu inama zo muri Bibiliya zifite agaciro. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 100 beretse abantu uko babona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibaza mu buzima.
Hari umugore waje ku kazu Abahamya berekaniragamo ibitabo maze abwira bashiki bacu ko afite ibibazo byinshi yibaza ku birebana na Bibiliya. Yashimishijwe n’uko yabonye umuntu umufasha kubona ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Bashyizeho gahunda yo gukomeza ibiganiro.
Hari umusore wahawe agatabo gafite umutwe uvuga ngo: “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?” Yavuze ko nubwo yizera Imana, adasobanukiwe inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema. Urugero, ajya yibaza niba koko Imana yararemye ibintu byose mu minsi itandatu iyi isanzwe. Yashimishijwe cyane n’uko Abahamya bamweretse ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga kuri icyo kibazo yibazaga.
Hari abakobwa babiri bashimishijwe n’ibitabo Ibibazo Urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2. Bashimishijwe no kubona ko ibyo bitabo bivuga ku ngingo zishishikaje. Urugero, uko wabona incuti nyakuri, uko wagira amanota meza ku ishuri n’uko wamenya gutandukanya urukundo nyakuri n’urw’agahararo. Umwe muri abo bakobwa yaravuze ati: “Ibi bitabo ni byiza rwose kandi tuzabisoma byose.”
Dushimishwa n’ibyo abavandimwe na bashiki bacu bo mu mujyi wa Belgrade bakoze muri iri murika ry’ibitabo. Dusaba ko Yehova yakomeza kubaha umugisha, kubera ko bakora neza umurimo we, ‘batangariza mu ruhame izina rye.’—Abaheburayo 13:15.