Soma ibirimo

Bashiki bacu bahagaze ku tugare kuri Sitade yo mu mujyi wa Santiago, muri Shili

26 UKUBOZA 2023
SHILI

Abahamya babwirije abitabiriye imikino yahuje ibihugu byo ku mugabane wa Amerika muri 2023, yabereye muri Shili

Abahamya babwirije abitabiriye imikino yahuje ibihugu byo ku mugabane wa Amerika muri 2023, yabereye muri Shili

Kuva ku itariki ya 20 Ukwakira 2023 kugeza ku itariki ya 5 Ugushyingo 2023, mu mijyi itandukanye yo muri Shili habereye imikino ihuza ibihugu byo muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru. Iyo mikino yitabiriwe n’abakinnyi barenga 6.900 bavuye mu bihugu 46. Hashyizweho gahunda yihariye yo kubwiriza muri iyo mikino kandi yitabiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.500. Hari utugare dushyirwaho ibitabo mu ndimi zitandukanye harimo Icyongereza, Igiporutugali n’Icyesipanyoli. Abavandimwe bagiranye ibiganiro byiza n’abakinnyi hamwe n’abandi bantu bari bitabiriye imikino.

Urugero hari umukinnyi uzwi cyane waganiriye n’Abahamya bari ku kagare, maze ababwira ko akiri umwana, yajyanaga na mama we mu materaniro. Yavuze ko nubwo hari ibintu yagezeho, akaba afite amafaranga menshi, gukina bitigeze bituma agira ibyishimo nk’uko yabitekerezaga. Nyuma yaho Abahamya bamusomeye imirongo yo muri Bibiliya imuhumuriza, maze abashimira ko bamuhumurije.

Nanone hari umupolisi waje ku kagare ababwira ko na we akiri umwana yajyaga mu materaniro. Yabwiye abavandimwe bari aho ko kubabona ku kagare byatumye yibuka ibihe byiza yagize igihe yari acyifatanya n’itorero. Bamubwiye ko muri ako gace hari itorero kandi bamubwira amasaha amateraniro abera. Ikindi kandi bamuhaye Bibiliya n’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Uwo mupolisi yavuze ko yishimiye cyane kongera guhura n’Abahamya ba Yehova.

Hari umukobwa ufite imyaka 19 waganiriye na mushiki wacu wari uri ku kagare, maze amubwira ko hari hashize iminsi asenga asaba ko yasobanukirwa Bibiliya. Igihe uwo mushiki wacu yamusabaga ko yamwigisha Bibiliya, yarabyemeye. Uwo munsi yahise atangira kumwigisha Bibiliya kandi guhera icyo gihe yiga neza kuri gahunda.

Dushimira cyane abavandimwe na bashiki bacu bo muri Shili, kuba barashyigikiye iyo gahunda yihariye yo kubwiriza ahabereye imikino. Bakoranye umwete kugira ngo bafashe abifuza kumenya Yehova, kandi ibyo bagezeho bigaragaza ko Yehova yabahaye umugisha.—Yesaya 55:6.