17 GASHYANTARE 2023
SHILI
Inkongi y’umuriro yangije ibintu byinshi muri Shili
Mu myaka itageze ku icumi ni ku nshuro ya kabiri muri Shili habaye inkongi y’umuriro ikangiza byinshi. Abayobozi bavuga ko mu gihugu hose hamaze kuba inkongi z’umuriro zigera kuri 300 kuva muri Gashyantare 2023. Hari imyinshi muri iyo miriro ikiri kwaka. Inkongi z’umuriro zimaze kwangiza ubutaka burenga hegitari 430.000 mu gace ka Araucanía, Biobío na Ñuble. Hari raporo zigaragaza ko bimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi bangiritse urugero nk’imihanda ya gari ya moshi n’ibitaro. Abantu bagera 6.000 bagezweho n’ingaruka z’izo nkongi kandi amazu agera kuri 500 yarasenyutse. Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu batanu bapfuye.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Ababwiriza 222 bavuye mu byabo n’aho abagera kuri 76 ntibarabona uko basubira mu ngo zabo
Amazu 18 yarasenyutse
Nta Nzu y’Ubwami yagize ikibazo
Ibikorwa by’ubutabazi
Abasaza b’amatorero n’abagenzuzi basura amatorero, bari gukoresha Ijambo ry’Imana bahumuriza abagezweho n’ingaruka n’izo nkongi z’umuriro
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure imirimo y’ubutabazi
Muri ibyo bihe bitoroshye abavandimwe na bashiki bacu, bashobora kwizera badashidikanya ko Yehova we ‘uduhumuriza mu makuba yacu yose,’ azakomeza kubaba hafi.—2 Abakorinto 1:4.