6 NYAKANGA 2023
SHILI
Umwuzure ukomeye wangije byinshi muri Shili
Kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Kamena 2023, inkubi y’umuyaga ikaze yayogoje igice cy’amajyepfo no hagati muri Shili kandi yari irimo imvura nyinshi yateje umwuzure. Ugereranyije abantu bagera ku 20.000 baba mu duce twibasiwe n’umwuzure. Aho wo mwuzure wageze, wangije amazu arenga 5.000 cyangwa arasenyuka burundu. Ababarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo. Hari abantu babiri baburiwe irengero naho abandi babiri barapfuye.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 212 bakuwe mu byabo
Amazu 13 yarangiritse bikabije
Amazu 38 yarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami cyangwa indi nyubako y’umuryango wacu yangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abavolonteri babarirwa mu magana barimo gufasha mu mirimo yo gusukura no gusana amazu yangiritse
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace barimo guhumuriza abagezweho n’ibyo biza bakabafasha no kubona iby’ibanze bakeneye
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 2 kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi
Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bo muri Shili no kubaha imbaraga zo kwihanganira ibyo biza.—2 Abatesalonike 2:16, 17.