12 NZERI 2023
SHILI
Umwuzure wangije ibintu byinshi muri majyepfo ya Shili
Kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 23 Kanama 2023, mu majyepfo ya Shili haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yateje imyuzure. Ikibabaje nuko iyo myuzure yagize ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu benshi bari baherutse kugerwaho n’undi mwuzure wabaye muri ako gace muri Kamena 2023. Raporo zigaragaza ko iki ari cyo gihe cyaranzwe n’imvura nyinshi muri ako agace, mu myaka irenga icumi ishize. Ukwiyongera ku bushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika n’ihindagurika ry’imiyaga n’ubushyuhe riba mu burasirazuba bw’inyanja ya Pasifika, rizwi nka El Niño, n’ibyo byatumye imvura n’imyuzure byiyongera mu bice bitandukanye. Ingo zigera ku 25.000 zarangiritse cyangwa zirasenyuka kandi byibura abantu batatu ni bo bamaze gupfa.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza bagera kuri 225 bavanywe mu byabo
Ingo 13 zarangiritse bikabije
Ingo 38 zarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 3 n’urugo rw’umuvandimwe rwaberagamo amateraniro byarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace bari gukoresha Bibiliya bahumuriza abagezweho n’uyu mwuzure kandi bakabafasha kubona iby’ibanze bakeneye.
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi ebyiri kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi
Dusenga dusabira abavandimwe ba bashiki bacu bagezweho n’uyu mwuzure wabaye muri Shili kandi dutegerezanyije amatsiko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, ibiza nk’ibi ntibyongere kubaho ukundi.—Yesaya 32:18.