Soma ibirimo

Inyubako Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Shili rukoreramo, mu mugi wa Santiago

31 UKUBOZA 2019
SHILI

Urukiko rw’Ikirenga muri Shili rwavuze ko uburenganzira bw’umurwayi bugomba kubahirizwa

Urukiko rw’Ikirenga muri Shili rwavuze ko uburenganzira bw’umurwayi bugomba kubahirizwa

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rwafashe umwanzuro uvuguruza uwari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze, ruvuga ko umurwayi w’Umuhamya wa Yehova afite uburenganzira bwo kwanga guterwa amaraso, ashingiye ku myizerere ye.

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2019, mushiki wacu Ríos afashe inyandiko ziriho umwanzuro urukiko rwafashe rumurenganura

Urwo rubanza rwari urwa mushiki wacu witwa, Polonia Ríos; abaganga bari baranze kumubaga bamuziza ko yanze guterwa amaraso. Amaherezo yaje kurega ibitaro byanze kumuvura. Ku itariki ya 6 Kanama 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa San Miguel, rwafashe umwanzuro uvuga ko Polonia atsinzwe.

Nyuma yaho, uwo Muhamya yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Shili, kandi rwaramurenganuye. Ni ubwa mbere urwo rukiko rufata umwanzuro nk’uwo mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umurwayi ukuze, wanze uburyo bwo kuvurwa abitewe n’imyizerere ye. Hashize imyaka irenga 25, urwo rukiko rufashe umwanzuro uvuga ko umurwayi adafite uburenganzira bwo kwanga uburyo runaka bwo kuvurwa, mu gihe abaganga bavuga ko byashyira ubuzima bwe mu kaga.

Umwanzuro urwo rukiko rwafashe wagiraga uti: “Uwatanze ikirego . . . ni umurwayi wifuza kubaho no kugira amagara mazima, umaze imyaka itatu asaba kubagwa . . . [Kuba yaranze guterwa amaraso] si umwanzuro udafite ishingiro kandi si ukubuza abaganga gukora akazi kabo. Ahubwo, yanze guterwa amaraso abitewe n’imyizerere ye. Twifuza kubaha imyizerere ye kuko afite uburenganzira bwo kwihitiramo uko akwiriye kuvurwa. Nanone, hari izindi mpamvu zatuma twubaha umwanzuro yafashe kuko hari raporo nyinshi, zigaragaza ko ashobora kubagwa bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso.”

Dushimishijwe cyane no kuba abavandimwe bacu bo muri Shili baratsinze urwo rubanza.—1 Abakorinto 12:26.