Soma ibirimo

2 GICURASI 2014
SHILI

Umuriro wayogoje umugi wa Valparaíso, muri Shili

Umuriro wayogoje umugi wa Valparaíso, muri Shili

PUENTE ALTO, muri Shili—Ku itariki ya 13 Mata 2014, umuriro watijwe umurindi n’umuyaga udasanzwe uturutse mu nyanja ya Pasifika wayogoje umugi ukomeye wa Valparaíso wo ku cyambu, muri Shili. Ibirimi by’umuriro byatwitse abantu bagera kuri 15 barapfa, naho 500 barakomereka. Amazu agera ku 2.900 yarasenyutse burundu naho abantu basaga 10.000 bavanwa mu byabo.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Shili bivuga ko hari Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru wahitanywe n’uwo muriro. Nanone, amazu y’Abahamya bagera kuri 89 yakongowe n’uwo muriro. Abenshi muri abo Bahamya bavanywe mu byayo, bacumbikiwe mu ngo za bagenzi babo b’Abahamya. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byahise bishyiraho komite y’ubutabazi kandi ubu irimo gufasha abagwiririwe n’ayo makuba. Amatsinda y’Abahamya bitangiye gukora imirimo ubu batangiye gusukura aho uwo muriro wangije. Ibintu nibigenda neza, bazatangira kongera kubaka amazu agera kuri 28 y’Abahamya yangijwe cyane n’umuriro.

Jason D. Reed, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Shili, yaravuze ati “tubabajwe cyane no kumva ko abantu batuye muri ako gace bari mu ngorane batewe n’inkongi y’umuriro. Dufite agahinda ko kuba twaratakaje mugenzi wacu dusengana kandi dukomeje gusenga dusabira n’ababuze ababo n’incuti zabo. Tuzakomeza gufasha abahuye n’ingorane tubagezaho imfashanyo kandi dukore ibindi byose bikenewe kugira ngo bahangane n’ingaruka zibabaje batewe n’iyo nkongi.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Shili: Jason D. Reed, tel. +56 2 2428 2600