Soma ibirimo

15 GICURASI 2015
SHILI

Abahamya bakusanyije imfashanyo zo gufasha abibasiwe n’imyuzure muri Shili

Abahamya bakusanyije imfashanyo zo gufasha abibasiwe n’imyuzure muri Shili

Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa Copiapó yatewe n’amazi n’isayo.

SANTIAGO, Shili—Ku itariki ya 25 Werurwe 2015 imvura idasanzwe yibasiye akarere ka Atacama ko mu majyaruguru ya Shili, ituma haba inkangu n’imyuzure byaherukaga kubaho mu myaka 80 ishize. Ibyo biza byibasiye abantu basaga 30.000, abagera hafi ku 3.000 bavanwa mu byabo abandi 25 barapfa.

Ibiro by’ishami byo muri Shili byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora amazu arindwi y’Abahamya yarasenyutse andi menshi arangirika. Umwuzure wasenye inzu yo gusengeramo twita Inzu y’Ubwami wangiza n’andi abiri.

Inzu yangijwe n’umwuzure yo mu mugi wa Diego de Almagro wibasiwe cyane n’iyo myuzure.

Umugi wa Copiapó ni umwe mu migi yibasiwe cyane n’iyo myuzure. Abahamya ba Yehova bashyizeho komite ishinzwe ubutabazi kugira ngo imenye neza uko ibintu bimeze kandi ishyireho gahunda yo gukora isuku. Nanone ibiro by’ishami byohereje ubihagarariye muri ako gace kugira ngo atere inkunga Abahamya bibasiwe n’iyo myuzure kandi abahumurize. Abahamya bo mu mugi wa Antofagasta, Arica, Calama, Caldera, Iquique na La Serena bahise boherereza imfashanyo bagenzi babo bibasiwe n’umwuzure.

Abahamya bakusanya imfashanyo ku Nzu y’Ubwami iri mu mugi wa Alto Hospicio zo kujyana mu turere twibasiwe n’iyo myuzure.

Jason Reed, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Shili yaravuze ati “duhangayikijwe n’abibasiwe n’ibyo biza kandi komite y’ubutabazi yiteguye gufasha mu mirimo yo gusukura no kubaka. Nanone, turimo turahumuriza uwo ari wese wibasiwe n’iyo myuzure.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Shili: Jason Reed, tel. +56 2 2428 2600