Soma ibirimo

Ibumoso: Itsinda ry’abapayiniya n’abamisiyonari mu mwaka wa 1940. Hejuru iburyo: Abagize itorero rya mbere mu mudugudu wa Xylophagou. Hasi iburyo: Abavandimwe bamamaza disikuru y’abantu bose mu mwaka wa 1952

29 WERURWE 2022
SHIPURE

1922-2022: Imyaka 100 irashize muri Shipure hari Abahamya b’indahemuka

1922-2022: Imyaka 100 irashize muri Shipure hari Abahamya b’indahemuka

Mu mwaka wa 2022 hazaba hashize imyaka 100 ijana Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bwiza ku bantu batuye ku kirwa cya Shipure giherereye mu Nyanja ya Mediterane. Intumwa Pawulo yasuye ikirwa cya Shipure, mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari ari kumwe na Barinaba wavukiye kuri icyo kirwa. Mu gihe cyacu, ukuri ko muri Bibiliya kwageze kuri icyo kirwa mu mwaka wa 1922, ubwo umuyobozi w’idini yahabwaga agatabo gafite umutwe uvuga ngo: “Ese ubugingo burapfa?

Nyuma y’imyaka ibiri, umwigishwa wa Bibiliya witwaga Cyrus Charalambous wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse kuba muri Shipure. Yatangiye kubwirizanya ishyaka kandi yoherereza abantu bo mu migi yose no mu giturage, inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: “Abapfuye bari he?

Antonis Spetsiotes

Iyo nkuru y’Ubwami yageze kuri Antonis Spetsiotes. Amaze kubona ko ibyo yasomye ari ukuri yabibwiye umuturanyi we witwa Andreas Christou. Bombi bahise batangira kubwira abandi ibyo bamenye.

Kiliziya y’Aborutodogisi bo mu Bugiriki yarabarwanyije cyane kandi iza kubaca. Icyakora ntibigeze bacika intege ngo bareke kubwiriza. Kubera ishyaka bakomeje kugira, byatumye mu mwaka wa 1930, kuri icyo kirwa hashingwa itorero rya mbere mu mudugudu wa Xylophagou.

Umurimo wo kubwiriza warushijeho gutera imbere mu mwaka wa 1947, igihe Antonios Karandinos umumisiyonari wa mbere wari uvuye mu ishuri rya Gileyadi yageraga kuri icyo kirwa. Mu mwaka wa 1948, muri Shipure hari ababwiriza 50 kandi ni bwo hashyizweho ibiro by’ishami. Mu mwaka wa 1960, abavandimwe bashinze umuryango wo mu rwego rw’amategeko. Hashize imyaka ibiri gusa, Inzu y’Ubwami ya mbere yubatswe mu mugi wa Nicosia. Umubare w’Abahamya ba Yehova wakomeje kwiyongera kandi mu mwaka wa 1969, beguriye Yehova inyubako nshya kandi nini za Beteli.

Nanone uko habagaho ukwiyongera ni nako ibitotezo byiyongeraga. Mu mwaka wa 1965, abavandimwe bakiri bato banze kujya mu gisirikare barafunzwe. Bamwe muri bo bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo kugira ngo bemere kujya mu gisirikare.

Imfashanyo zigeze mu mugi wa Limassol

Abavandimwe na bashiki bacu bongeye guhura n’ibindi bibazo mu mwaka wa 1974, igihe Turukiya yateraga Shipure maze ikigarurira igice kinini cy’icyo kirwa. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 300 barahunze. Abagize umuryango wa Beteli nabo barahunze bava mu mazu ibiro by’ishami byakoreragamo. Abahamya bo mu bindi bihugu bohererezaga imfashanyo bagenzi babo bo muri Shipure. Nanone Abahamya byashobokeraga bacumbikiraga bagenzi babo babaga bahunze.

Bitewe n’iyo ntambara abavandimwe na bashiki bacu ntibyabashobokeraga ko bateranira hamwe. Icyakora nubwo bahuye n’ibyo bibazo, ntibyabujije umurimo gutera imbere. Mu mwaka wa 2006, habaye ikintu kitazibagirana, ubwo Abahamya bagiraga ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Gucungurwa kwacu kuregereje.” Iryo koraniro ryabereye mu mugi wa Limassol. Kuva mu mwaka wa 1974, ni bwo bwa mbere Abahamya ba Yehova bose bo muri Shipure, bari bongeye guteranira hamwe.

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2006 “Gucungurwa kwacu kuregereje” ryabereye mu mugi wa Limassol

Ubu muri Shipure hari ababwiriza 2 866 bari mu matorero 41 n’amatsinda 17 bikoresha indimi 14 zivugwa kuri icyo kirwa. Mu mwaka wa 2021, abantu 5 588 bateranye Urwibutso.

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Shipure. Tuzi ko Yehova azabafasha bagakomeza kugendera mu kuri.—Abafilipi 3:16.