Soma ibirimo

2 GICURASI 2023
SILOVAKIYA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Kiromani (cyo mu burengerazuba bwa Silovakiya)

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Kiromani (cyo mu burengerazuba bwa Silovakiya)

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2023, umuvandimwe Jaroslav Sekela, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Tchèque (Rép.) na Silovakiya yatangaje ko Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikiromani (cyo mu burengerazuba bwa Silovakiya). Icyo gitabo cyo muri Bibiliya cyasohotse muri porogaramu yihariye yabereye mu mujyi wa Michalovce uri mu burengerazuba bwa Silovakiya. Abaje muri iyo gahunda bose bahawe kopi icapye y’icyo gitabo. Nanone cyahise gisohoka mu buryo bwa elegitorinike.

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’Ikiromani (cyo mu burengerazuba bwa Silovakiya) biherereye mu gace ka Košice muri Silovakiya

Ikiromani gifitanye isano n’izindi ndimi, urugero nk’Ikibengali, Igihindi n’Igipunjabi. Amenshi mu magambo y’Ikiromani yatiwe mu ndimi zo mu duce dutangukanye twagiye duturwamo n’abaturage b’Abaromani. Ibyo bituma indimi zikoreshwa muri Silovakiya zishamikiye ku Kiromani zigira amagambo menshi atandukanye. Ikipe y’abahinduzi yitaga kuri ayo magambo igihe yakoraga kuri uyu mushinga.

Hari izindi Bibiliya ziboneka mu rurimi rw’Ikiromani (cyo mu burengerazuba bwa Silovakiya), icyokora izina bwite ry’Imana zagiye zirisimbuza amagambo atandukanye, urugero nka o Raj na o Del, bisobanura ngo “Nyagasani” n’“Imana.” Nanone, imyinshi mu mirongo yagiye ihindurwa ku buryo umusomyi bimugora kumva igitekerezo cyari mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya. Icyo gitabo cyo muri Bibiliya cyasohotse kirimo Izina ry’Imana kandi bagihinduye bakoresheje imvugo yumvikana.

Umuhinduzi wakoze kuri uyu mushinga yaravuze ati: “Iyo abantu bari guhindura Bibiliya baba bagomba kwitonda, kugira ngo ubutumwa buturuka ku Mana babuhindure mu buryo buhuje n’ukuri ku buryo butuma abantu bamenya Imana kandi bakayikunda.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Abaturage b’Abaromani bagiye bakorerwa ivangura, ubwo rero umurogo wo muri Matayo 10:31 ushobora kuzabahumuriza mu buryo bwihariye. Uwo murongo utwibutsa ko Yehova yita ku bishwi kandi mu gihe Bibiliya yandikwaga izo zari inyoni zifite agaciro gacye. Kuri Yehova dufite agaciro kenshi kurusha ibishwi byinshi.”

Twizeye tudashidikanya ko iyo Bibiliya izafasha abazayisoma kumenya ko Yehova abakunda kandi ko abitaho.—1 Petero 5:7.