14 KANAMA 2019
SILOVAKIYA
Ikoraniro rya mbere ry’iminsi itatu mu rurimi rw’Ikiromani
Abavandimwe bacu bo muri Silovakiya bagize ikoraniro rya mbere ry’iminsi itatu mu rurimi rw’Ikiromani. Iryo koraniro ryabaye ku itariki ya 20 n’iya 21 Nyakanga 2019. Iryo koraniro ryabaye mu buryo buhinnye, ryitabiriwe n’abantu 1.276, habatizwa abantu 19.
Mu bateranye harimo abavandimwe baturutse mu bindi bihugu, urugero nko mu Bubiligi, muri Repubulika ya Tchèque, u Bwongereza na Ukraine. Abaryitabiriye bashimishijwe na firimi ishingiye kuri Bibiliya, ifite umutwe uvuga ngo Inkuru ya Yosiya itwigisha uko twakunda Yehova tukanga ibibi, mu rurimi rwabo.
Iri koraniro ribaye nyuma y’imyaka itanu itorero rikoresha ururimi rw’Ikiromani rishinzwe muri Silovakiya, mu kwezi k’Ugushyingo 2014. Kugeza ubu, mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Tchèque-Silovakiya, hari amatorero 9 n’amatsinda 24 akoresha urwo rurimi.
Peter Tirpak, umuyobozi wa sitade yabereyemo iryo koraniro, yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova twakoranye neza cyane. Mwubahiriza ibyo mwavuze. Ahubwo n’ubutaha muzagaruke.”
Peter Varga, wari umugenzuzi wa porogaramu y’iryo koraniro, yaravuze ati: “Iri koraniro ryankoze ku mutima. Abavandimwe na bashiki bacu bakoresha ururimi rw’Ikiromani, ntibazigera baryibagirwa. Nyuma y’indirimbo isoza, wabonaga bose bahoberana, ku buryo wagira ngo bari basanzwe baziranye. Abenshi barize amarira y’ibyishimo.”
Natwe twifatanyije n’abo babwiriza 1.010 bo muri Silovakiya bavuga ururimi rw’Ikiromani. Amakoraniro nk’aya agaragaza urukundo nyakuri ruranga Abahamya ba Yehova ku isi hose.—Yohana 13:34, 35.