10 GICURASI 2013
SILOVAKIYA
Abahamya ba Yehova bijihije imyaka 100 bamaze muri Silovakiya
KU YA 15 UKUBOZA 2012, i Bratislava muri Silovakiya Abahamya ba Yehova bamuritse ibikorwa byabo ku biro byabo by’ishami, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 bamaze bigisha Bibiliya muri icyo gihugu. Abantu bo mu duce dukikije ibiro by’ishami batumiriwe kuza gusura amazu yabyo. Abantu barenga 200 bitabiriye iryo murika, ryari rikubiyemo no kwerekana ibintu icumi bimeze nk’ibyapa, bibonekaho ibintu by’ingenzi byaranze amateka y’Abahamya muri Silovakiya.
Mu wa 1912, abari bahagarariye Abahamya ba Yehova batangiye umurimo wo kwigisha Bibiliya mu gihugu cya Silovakiya. Mu wa 1991, Abahamya bosohoye Bibiliya ihinduye neza kandi yoroshye kuyisoma mu rurimi rw’igisilovaki. Ibiro by’ishami byo mu murwa mukuru wa Bratislava, bigenzura umurimo ukorwa n’amakipi atanu y’abahinduzi yo muri Silovakiya. Nanone bahindura inyandiko mu rurimi rw’amarenga rw’igisilovaki n’indimi zishamikiye ku kiromani, rumwe ruvugwa mu Burengerazuba bwa Silovakiya n’urundi rwitwa Olah. Ibitabo byose na za Bibiliya byandikwa n’Abahamya bitangwa nta kiguzi. Muri iki gihe, Abahamya barenga 11.000 bo muri Silovakiya bigisha Bibiliya abantu barenga 3.400 buri cyumweru, bagafasha abantu b’ingeri zose kubona ibyishimo nyakuri, bo n’imiryango yabo.
Amateraniro atangirwamo izindi nyigisho zishingiye kuri Bibiliya, abera mu matorero 160 yo hirya no hino muri icyo gihugu, kandi abantu bose bashobora kuza muri ayo materaniro yigishirizwamo Bibiliya. Kwinjira ni ubuntu. Nanone Abahamya bo muri icyo gihugu bamaze imyaka myinshi bagira amakoraniro ya buri mwaka. Irya mbere ryabaye mu wa 1923. Mu wa 2006, Abahamya ba Yehova bakiriye ikoraniro ryihariye ryabereye i Bratislava, ryitabiriwe n’abantu barenga 10.700, harimo abarenga 3.600 bari baturutse muri Repubulika ya Tchèque, Hongiriya na Rumaniya.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Silovakiya witwa Rastislav Eliaš, yaravuze ati “mu myaka irenga 100 ishize, Abahamya ba Yehova muri Silovakiya bazwiho kuba abaturage b’abanyamahoro kandi b’inyangamugayo, baharanira kubana neza na bene wabo n’abaturanyi babo. Tuzakomeza gukora uko dushoboye dufashe abaturanyi bacu gukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya, nk’uko natwe tugerageza kuzikurikiza.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Silovakiya: Rastislav Eliaš, tel. +421 2 49107611