Soma ibirimo

20 UKUBOZA 2021
SILOVENIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyasiloveniya

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyasiloveniya

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyasiloveniya. Umuvandimwe Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse, muri disikuru yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Iyo disikuru yakurikiwe n’abagera ku 2 000. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa eregitoronike, biteganyijwe ko Bibiliya zicapye zizaboneka mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wa 1584, ni bwo Bibiliya yahinduwe mu rurimi rw’Ikinyasiloveniya. Muri uwo mwaka ni bwo hasohotse Bibiliya ya mbere yuzuye muri urwo rurimi, yitwa Dalmatin Bible. Muri iki gihe, hari kopi 80 zonyine z’iyo Bibiliya harimo n’iri mu nzu ndangamurage yo ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick, muri leta ya New York, muri Amerika.

Mu mwaka wa 1925, umuvandimwe Franz Brand, wari umwigishwa wa Bibiliya yatangiye kubwiriza ku kazi aho yogosheraga mu mugi wa Maribor, muri Siloveniya. Muri uwo mwaka ni na bwo itsinda ry’abantu bake ryatangiye kujya riteranira hamwe rikungurana ibitekerezo ku Byanditswe. Mu mwaka wa 1930, Abigishwa ba Bibiliya muri Siloveniya bashyizeho ibiro byabo kugira ngo bishyigikire umurimo wo kubwiriza muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 2009, hari ikintu cyabaye kitazibagira mu mateka igihe umuvandimwe Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi yatangazaga ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mugi wa Ljubljana, muri Siloveniya.

Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no mu myaka yakurikiyeho, Abahamya ba Yehova bo muri Siloveniya baratotejwe cyane. Babanje gutotezwa n’Abanazi nyuma yaho batotejwe n’abayobozi bo mu gace k’iwabo. Muri icyo gihe cyose, hari abavandimwe bafunzwe ndetse hari n’abishwe. Mu mwaka wa 1953, babonye agahenge kubera ko abayobozi bahaye ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova kandi babemerera gusenga mu bwisanzure. Muri iki gihe, muri Siloveniya hari ababwiriza 1 757.

Abagize ikipe y’ubuhinduzi y’ururimi rw’Ikinyasiloveniya baba kandi bagakorera ku biro by’ishami byo muri Siloveniya biri mu mugi wa Kamnik

Twizeye ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Siloveniya bemeranya n’amagambo ateye inkunga umuvandimwe Lösch yavuze, umunsi yatangazaga ko Bibiliya yasohotse. Yagize ati: “Mujye mwiga gukoresha neza iyi Bibiliya nshya kandi mujye muyikoresha muri mu murimo wo kubwiriza. . . . Iyi Bibiliya ivuguruye mu rurimi rwanyu izabafasha gukomeza “ijambo ryo kwizerwa”.—Tito 1:9.