Soma ibirimo

8 NYAKANGA 2016
SIRI LANKA

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Siri Lanka

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Siri Lanka

COLOMBO, Siri Lanka—Mu misozi yo muri Aranayaka, muri Siri Lanka iri ku birometero 100 uvuye mu murwa mukuru Colombo, habaye inkangu zahitanye abantu basaga 100 kandi zigira ingaruka ku bantu bagera ku 350.000. Iyo mvura idasanzwe yatangiye kwibasira umugi wa Kilinochchi ku itariki ya 15 Gicurasi, yari ku gipimo cya milimetero 373 kandi yamaze amasaha 24 igwa. Abayobozi bavuze ko ibintu nk’ibi byaherukaga kuba muri Siri Lanka mu mwaka 2004 igihe habaga tsunami.

Dukurikije amakuru dukesha ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Siri Lanka, nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’icyo kiza. Icyakora abagera hafi kuri 200 bavanywe mu byabo. Inzu y’Ubwami, ni ukuvuga inzu basengeramo, iri i Kaduwela ku birometero 15 uvuye mu mugi wa Colombo, yinjiyemo amazi agera kuri metero ebyiri.

Abahamya bari ku Nzu y’Ubwami ya Kotahena begeranya imfashanyo zirimo amazi, ibyokurya, imyenda n’imiti.

Abahamya bahise bashyiraho komite y’ubutabazi kugira ngo ikurikirane imirimo yo gutanga mu buryo bwihuse ibikenewe, no guhumuriza abibasiwe n’ibyo biza. Inzu y’Ubwami iri i Kotahena ni yo yabikwagamo imfashanyo, urugero nk’amazi, imyambaro n’imiti. Abahamya babarirwa mu magana bo muri icyo gihugu bazaga gufasha mu mirimo yo guha imfashanyo Abahamya bagenzi babo n’abandi batuye mu duce twibasiwe n’ibyo biza.

Nidhu David, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo muri Siri Lanka yaravuze ati “dukomeje gusenga dusabira imiryango myinshi iherutse kugwirirwa n’amakuba. Nanone kandi dukomeje kugira uruhare mu gusukura amazu yangiritse, gutanga imfashanyo y’ibyokurya no guha imyambaro abayikeneye. Abahamya bagenzi bacu bagaragaje umwuka wo kwitanga muri ibi bihe bitoroshye.”

Ushinzwe amakuru

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Siri Lanka: Nidhu David, 94-11-2930-444