Soma ibirimo

7 KAMENA, 2017
SIRI LANKA

Umwuzure n’inkangu byibasiye abantu bo muri Siri Lanka

Umwuzure n’inkangu byibasiye abantu bo muri Siri Lanka

Abahamya ba Yehova barimo barakora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe bagenzi babo bo mu magepfo no mu burengerazuba bwa Siri Lanka, kuko bibasiwe n’umwuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yatangiye kugwa ku ya 26 Gicurasi. Hari raporo zagaragaje ko abantu barenga 200 bamaze gupfa kandi abarenga 77.000 bakava mu byabo.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Siri Lanka byashyizeho komite ebyiri zishinzwe ubutabazi kugira ngo bafashe Abahamya basaga 100 bagezweho n’uwo mwuzure. Babahaye ibyo kurya kandi bafasha abavuye mu byabo kubona aho batura. Nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’ibyo biza.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick muri New York, ifasha komite z’ubutabazi ikoresheje impano zo gushyigikira umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Siri Lanka: Nidhu David, +94-11-2930-444