Soma ibirimo

Abagize umuryango wo muri Siyera Lewone bafite Bibiliya zo mu Gikiriyo. Bamaze kureba disikuru yo gusohora iyo Bibiliya kuri tereviziyo

4 GICURASI 2020
SIYERA LEWONE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igikiriyo

Disikuru yo gusohora iyo Bibiliya yanyuze kuri radiyo na tereviziyo byo muri Siyera Lewone

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igikiriyo

Ku itariki ya 26 Mata 2020, Abahamya basaga 2.000 bo muri Siyera Lewone bavuga Igikiriyo, bashimishijwe no kubona Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwabo.

Abo Bahamya ntibashoboye guteranira hamwe, kubera ko leta yashyizeho amabwiriza avuga ko abantu batagomba guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Nanone ntibari gukurikira uwo muhango bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo kubera ko ababwiriza benshi bo muri Siyera Lewone, cyanecyane abatuye mu migi mito, badafite ibikoresho bya eregitoroniki.

Umuvandimwe Alfred Gunn, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Liberiya, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Gikiriyo

Ni yo mpamvu Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha yemereye ibiro by’ishami bya Liberiya, ari na byo bigenzura umurimo muri Siyera Lewone, gufata amajwi na videwo by’uwo muhango wo gusohora Bibiliya. Nyuma y’aho ibiro by’ishami byabwiye ababwiriza gukurikira porogaramu yihariye kuri radiyo na tereviziyo ariko ntibababwira ko Bibiliya iri busohoke.

Mbere yaho, ababwiriza bohererejwe amabahasha afunze arimo izo Bibiliya nshya mu ngo zabo. Ayo mabahasha yari yanditseho ko batagomba kuyafungura, ko bazayafungura nyuma y’iyo porogaramu yihariye.

Mushiki wacu witwa Megan Diaz, wagiye kubwiriza ahantu hakenewe ababwiriza benshi muri Siyera Lewone, yavuze ko iyo Bibiliya ikimara gusohoka, umuntu yigisha yamuhamagaye akamubwira ati: “Maze kumva disikuru kandi nashimishijwe n’uko Yehova yaduhaye iyi Bibiliya. Ejo tuzayikoresha turimo twiga.”

Umwigishwa wa Bibiliya witwa Tounkara uvuga Igikiriyo, yaravuze ati: “Kuba Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki yarasohotse mu Gikiriyo byanyemeje ko Yehova ashaka ko ijambo rye rigera kuri buri wese, akaryiga kandi akarisobanukirwa neza ku buryo aryigisha n’abana be. Sinabona amagambo nkoresha mvuga ukuntu nishimiye kubona iyi Bibiliya mu rurimi rwacu.”

Igikiriyo ni ururimi rushamikiye ku Cyongereza kandi ruvugwa n’abantu benshi bo muri Siyera Lewone. Abahinduzi bane bamaze imyaka ibiri n’igice bahindura iyo Bibiliya mu Gikiriyo. Iyo Bibiliya yashyizwe ku rubuga rwa jw.org ku wa Mbere tariki ya 27 Mata.

Twifatanyije n’abavandimwe bacu bo muri Siyera Lewone, gushimira Yehova kuba iyo Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki yarabonetse mu rurimi rw’Igikiriyo. Iyo na yo ni ‘impano nziza itunganye’ iturutse kuri Data wo mu ijuru Yehova.—Yakobo 1:17.