12 GICURASI 2023
SUDANI
Muri Sudani hakomeje kuba imirwano ikomeye
Ku itariki ya 15 Mata 2023, mu murwa mukuru wa Sudani ari wo Khartoum, hatangiye imirwano hagati y’imitwe ibiri yitwaje intwaro. Ibinyamakuru byatangaje ko hamaze gupfa abarenga 600, naho abandi bagera ku 5.000 barakomereka.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi nta n’uwakomeretse
Ababwiriza bagera kuri 318 barahunze, kandi bamwe muri bo bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani
Abantu 8 n’abana 5 bari babuze uko bava aho bari bari, ariko ubu bongeye guhura n’imiryango yabo
Ibikorwa by’Ubutabazi
Abasaza bo muri ako gace bakomeje guhumuriza abagezweho n’ingaruka z’iyo ntambara
Muri Sudani no mu bihugu bihakikije hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zo gutanga ubufasha no kugenzura ibikorwa by’ubutabazi
Mu gihe dutegereje ko ku isi haba “amahoro menshi,” tuzakomeza gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bugarijwe n’urugomo.—Zaburi 72:7.